Rayon Sports WFC yegukanye igikombe cya shampiyona (PHOTO+VIDEO)

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 23 Werurwe 2024, Rayon Sports y’abagore yegukanye igikombe cya shampiyona y’icyiciro cya mbere mu bagore nyuma yo gutsinda Muhazi United WFC 1-0, kiba igikombe yegukanye mu mwaka wayo wa mbere ikina iki cyiciro cya mbere.

Uyu munsi hakinwaga umunsi wa 21 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu bagore, umunsi ubanziziriza uwa nyuma w’iyi shampiyona.

Kuko hagati ya Rayon Sports WFC na AS Kigali WFC ya kabiri hari rimo ikinyuranyo cy’amanota ane (Rayon Sports yari ifite 55 mu gihe AS Kigali ifite 51), gutsinda umukino wo kuri uyu wa gatandatu byari bisobanuye ko Rayon Sports WFC yegukanye bidasubirwaho igikombe cya Shampiyona y’icyiciro cya mbere.

Rayon Sports yari yamanutse mu Burasirazuba bw’u Rwanda gusura Muhazi United, ikaba yaje kubigeraho nyuma yo gutsinda iyi kipe 1-0 cya Mukandayisenga Jeannine bahimba Kaboy ku munota wa 66.

Rayon Sports yakinaga umwaka wa yo wa mbere mu cyiciro cya mbere, ikaba yegukanye igikombe cya mbere cya shampiyona y’icyiciro cya mbere. Ni igikombe cya kabiri cya shampiyona yegukanye kuko yazamutse mu cyiciro cya mbere itwaye igikombe shampiyona y’icyiciro cya kabiri.

Indi mikino yabaye Inyemera yanganyije na Bugesera, AS Kigali yatsinze ES Mutunda 2-0, Indangaharwa yanganyije na Freedom 1-1, Fatima yatsinze Rambura 4-0.

Umukino wa nyuma Rayon Sports izakira Fatima WFC y’i Musanze tariki 30 Werurwe 2024, mu mukino uzabera mu Nzove ari nabwo izashyikirizwa igikombe.

11 Muhazi United yabanje mu kibuga

11 Rayon Sports yabanje mu kibuga

Olivier, umwe mu baba hafi cyane ikipe y’abagore ya Rayon Sports ndetse akayiherekeza kuri buri mukino wose kugeza no kuyo mu Ntara

Nyuma yo gutsinda igitego, Kaboy yaje gutura iki gitego Olivier