Ikipe ya Rayon Sports WFC yatsinze Inyemera WFC ibitego 2-0 mu mukino w’umunsi wa 7 wa Shampiyona, ikomeza kuyobora Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu bagore.
Ni umukino wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 16 Ugushyingo 2024, wakirwa na Inyemera WFC, iwakirira ku Mumena kuko Stade y’i Gicumbi iri kubakwa.
Ibitego bibiri byabonetse mu gice cya kabiri bitsinzwe na Bizimana Rukia ndetse na Niyonshuti Emerance byahesheje Rayon Sports amanota 3 bituma igira amanota 19. Mu mikino 7, Rayon Sports imaze gutsindamo 6, inganya umukino umwe.
11 Rayon Sports WFC yabanje mu kibuga
11 Inyemera WFC yabanje mu kibuga
Habanje gufatwa umunota wo kwibuka Mbonimpa Anne wari Umukozi muri Komisiyo Ishinzwe Iterambere ry’Umupira w’Amaguru w’Abagore mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda witabye Imana
Niyonshuti Emerance wagoye cyane Inyemera akanatsinda igitego cya kabiri
Bizimana Rukia watsindiye Rayon Sports igitego cya mbere