Rayon Sports WFC yateye Nasho WFC mpaga kubera ’Ambulance ’(AMAFOTO)

Ikipe ya Rayon Sports y’abagore yateye mpaga iya Nasho WFC nyuma y’uko iyi kipe yari yazanye ku kibuga imbangukiragutabara (Ambulance) idafite ibikoresho byuzuye birimo iby’ubutabazi.

Hari mu mukino w’umunsi wa 5 w’icyiciro cya kabiri muri Shampiyona y’umupira w’amaguru mu bagore wagombaga kubera Nyabubare mu Murenge wa Nasho kuri uyu wa kabiri tariki 3 Mutarama 2023.

Rayon Sports WFC yageze kuri iki kibuga ahaga saa sita z’amanywa, ihasanga Nasho WFC.

Ambulance yo yahageze habura habura iminota 30 ngo umukino utangire. Ubwo komiseri w’umukino yajyaga gusuzuma ibisabwa ngo ibashe gukora akazi ku kibuga k’ubutabazi, yasanze haburamo ibikoresho by’ibanze by’ubutabazi harimo ibyongera umwuka abakinnyi bagiriye ikibuga mu kibuga n’ibindi byose bishora kwifashishwa hafashwa umukinnyi ugiriye ikibazo mu kibuga.

Habanje gushakishwa uko ibyo bikoresho byazanwa kugira ngo umukino ube ariko bitewe n’aho byari kuvanwa hari kure, birangira Komiseri w’umukino yemeje ko Nasho WFC iterwa mpaga, abasifuzi bari bamaze kugera ku kibuga barayitera.

Ni ibintu byarakaje cyane abaturage bari binjiye bishyuye 500 FRW na 2000 FRW mu myanya y’icyubahiro. Bavugaga ko babajwe cyane n’uburangare bw’ubuyobozi bw’ikipe ya Nasho WFC kuko ari ubwa 2 iyi kipe iterwa mpaga kubera imbangukiragutabara.

Gutera mpaga byatumye ikipe ya Rayon Sports yuzuza amanota 12 kuri 12. Izigamye ibitego 36.

Tariki 8 Mutarama 2023 nibwo Rayon Sports WFC izasubira mu kibuga yakira Ndabuc WFC mu Nzove.

Ikibuga cyari kuberaho uyu mukino

Yaba amakipe yombi ndetse n’abasifuzi bari bageze mu kibuga ngo bishyushye bitegura ko umukino utangira

Ihema ryari kwicarwamo n’abishyuye 2000 FRW

Saa saba n’igice , Ambulance yari ihageze ariko bigaragara ko ibikoresho by’ibanze by’ubutabazi bitarimo, abari bahagarariye amakipe yombi batangira gushakira hamwe igubizo cyihuse mbere y’uko iminota yagenwe igera ariko birananirana

Jeanine Uwimana, umunyamabanga wa Rayon Sports WFC abwira aba Nasho WFC ko ibisabwa nibyuzura bo biteguye gukina kuko aricyo cyabakuye i Kigali

Bamwe mu bari baherekeje Rayon Sports WFC bibazaga ikigiye gukurikiraho

Murego Philemon (i bumoso) umwe mu bashinzwe umutekano muri Rayon Sports wari waherekeje ikipe y’abagore yari atangiye kwibaza ku gikurikiraho kubera ko abaturage bari barakaye basaba gusubizwa amafaranga bishyuye binjira

Uwambaye umutuku niwe wari komiseri. Yabwiraga amakipe yombi imyanzuro yafashe agendeye ku biteganywa n’amategeko

Uri hagati ni umunyamabanga wa Nasho WFC akaba n’umuvugizi wayo

Abasifuzi bari bamaze kwambara imyambaro y’umukino

Abashinzwe umutekano nibo bashakiye inzira imodoka ya Rayon Sports WFC ngo isohoke kuri iki kibuga cyariho abaturage barakaye cyane

Ambulance yaburaga ibikoresho nayo yahise yikubura

PHOTO:RENZAHO CHRISTOPHE

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo