Rayon Sports WFC yatangiye CECAFA itsinda CBE ifite igikombe giheruka

Ikipe ya Rayon Sports y’abagore yatangiye neza CECAFA itsinda Commercial Bank of Ethiopia ibitego 2-1 mu mukino wa mbere w’itsinda.

Ni umukino wabaye kuri uyu wa Kane tariki 4 Nzeri 2025. Rayon Sports na CBE zakinnye uyu mukino saa sita z’amanywa zo mu Rwanda, saa saba zo muri Kenya ari ho iri rushanwa riri kubera.

Gikundiro Scholastique niwe wafunguye amazamu ku munota wa kane w’umukino. Igice cya mbere cyarangiye bikiri 1-0. Ku munota wa 54 Gikundiro Scholastique yacenze neza myugariro wa CBE ahereza neza umupira Umunya-Gabon Eyanga Carolie Odette atsinda igitego cya kabiri.

Igitego rukumbi cya CBE cyabonetse ku munota wa 71 gitsinzwe na Rediet Matios. Rayon Sports WFC irasabwa gutsinda umukino ukurikiraho uzayihuza na Top Girls Academy y’i Burundi, ihite ibona itike yo kuzakina ½ cy’iri rushanwa aho ikipe izaritwara izajya mu mikino ya nyuma ya CAF Womens Champions League.

CBE yatsinzwe na Rayon Sports niyo iheruka kwegukana iri rushanwa mu irushanwa ryabereye muri Ethiopia.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo