Rayon Sports WFC yasuye Esperanza Motel (PHOTO+VIDEO)

Kuri iki cyumweru tariki 14 Kanama 2024 nibwo ikipe ya Rayon Sports WFC yasuye Esperanza Motel , umwe mu bafatanyabikorwa b’iyi kipe uheruka gusinyira kuzayitera inkunga.

Ni igikorwa bakoze nyuma yo gukorera imyitozo yo kwiruka ku Irebero. Nyuma yaho nibwo basuye Esperanza Motel bakirwa n’umuyobozi wayo Niyigaba Pierre Claver.

Claver yavuze ko bishimiye kubakira kandi ko nk’uko n’ubusanzwe iyi Motel isanzwe igira uruhare mu kubaka Rayon Sports bafana, ngo n’ikipe y’abagore biteguye gukomeza kuyiba hafi muri byose. Yababwiye ko muri Esperanza Motel ari ahantu bisanga ndetse bahawe karibu igihe cyose.

Esperanza Motel iherereye i Gikondo munsi y’ishuri Petit Prince. Bagutegurira amafunguro mu buryo bwa gihanga, uhasanga ibyo kunywa by’amoko yose kandi ukabifatira ahantu hari akayaga gahehereye kuko ari umusozi witegeye Umujyi wa Kigali, bagufitiye ibyumba byiza kandi bihendutse, bafite inzobere mu gukora Massage n’ibindi byinshi cyane.

Ukeneye gukoresha ’reservation’ uhamagara 0788851711.

Monica Karambu, umunyezamu mushya wa Rayon Sports ukomoka muri Kenya yishimiye kwakirwa na Esperanza Motel ubwo bari bavuye mu myitozo bakoze yo kwiruka

Basuye n’ibyumba bya Esperanza Motel

Bakinnye na Billiards

Claver nyiri Esperanza Motel yishimiye kwakira ikipe ya Rayon Sports y’abagore avuga ko bazakomeza kubaba hafi na cyane cyane ko bagiye gusohokera igihugu mu marushanwa azabera muri Ethiopia

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo