Kuri uyu wa Gatandatu tariki 10 Werurwe 2023, ikipe ya Rayon Sports y’abagore yanyagiye Ndabuc 7-0 , Imanizabayo Florence atsindamo 5 acyura umupira wakinwaga.
Ni umukino wabaye Ku isaha ya saa sita n’igice z’amanywa, ubera kuri stade ya Ngoma.
Ibitego bitatu bya mbere byatsinzwe na Imanizabayo Florence bahipba Fofo Ku munota wa 2, uwa 3 n’uwa 4. Ibindi bibiri yabitsinze Ku munota wa 54 n’uwa 90.
Ibindi bitego bya Rayon Sports byatsinzwe na Dorothée Ku munota wa 41, ikindi gitsindwa na Rosine bahimba Mbappe Ku munota wa 79.
Mu gice kibanza cya Shampiyona nabwo Rayon Sports yari yatsinze Ndabuc WFC 6-0.
Rayon Sports WFC iracyari iya mbere mu itsinda ryayo n’amanota 31 mu mikino 11. Muri iyo mikino Rayon Sports WFC imaze gitsinda ibitego 82, yinjijwe 4. Izigamye 78.
Izagaruka mu kibuga Ku cyumweru tariki 19 Werurwe 2023 yakira Indahangarwa WFC mu mukino usoza amatsinda. Indahangarwa niyo kipe yonyine yabashije kunganya n’a Rayon Sports WFC. Banganyije 2-2.
11 Rayon Sports WFC yabanje mu kibuga
11 Ndabuc yabanje mu kibuga
Ku munota wa 2, uwa 3 n’uwa 4, Imanizabayo yari amaze gutsinda ibitego 3
Abari baherekeje Rayon Sports WFC...Uhereye i bumoso hari Nshimyumukiza Samson usanzwe ari umubitsi wa Dream Unity, Uwimana Jeanine, umunyamabanga wa Rayon Sports WFC, Nkubana Adrien, DAF wa Rayon Sports na Murego Philemon ushinzwe umutekano muri Rayon Sports y’abagabo n’iy’abagore
Sifa
Kalimba Alice uri mu bakinnyi bashya na we akomeje gufasha iyi kipe
Rutahizamu Judith
Dorothee watinze igitego kimwe muri uyu mukino
/B_ART_COM>