Ikipe ya Rayon Sports y’abagore ikomeje imyitozo yitegura umukino izakiramo Indahangarwa ku cyumeru tariki 20 Ukwakira 2024.
Ni umukino uzabera mu Nzove guhera saa cyenda z’amanywa. Kwinjira bizaba ari 1000 FRW na 3000 FRW mu cyubahiro.
Rayon Sports izaba ishaka kugumana umwanya wa mbere kuko iyoboye urutonde rw’agateganyo n’amanota 6 mu gihe Indahangarwa zo zifite amanota 4.
Rayon Sports n’Indahangarwa baherukaga guhura tariki 30 Mata 2024 ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro. Rayon Sports yacyegukanye itsinze 4-0.
Rayon Sports n’Indahangarwa kandi bafitanye amateka yo kuba barazamukanye ubwo izi kipe zombi zavaga mu cyiciro cya kabiri ndetse zihurira ku mukino wa nyuma wo kureba izamuka itwaye igikombe wabaye tariki 13 Gicuasi 2023. Rayon Sports yegukanye icyo gikombe itsinze kuri Penaliti 4-3 nyuma y’uko umukino wari warangiye amakipe yombi anganya 1-1.
/B_ART_COM>