Kuri uyu wa kabiri tariki 3 Mutarama 2023 ikipe ya Rayon Sports y’abagore yasuye ibitare bya Nyarubuye biherereye mu karere ka Kirehe Mu Murenge wa Nyarubuye.
Abakinnyi ndetse n’abayobozi ba Rayon Sports y’abagore bahasuye nyuma y’uko bari bamaze gutera mpaga Nasho WFC kubera ko bazanye imbangukiragutabara ku kibuga itarimo ibikoresho by’ubutabazi.
Ubwo bari mu nzira bataha, abayobozi babo bahisemo gutembereza abakinnyi kuri ibyo bitare.
Ni ahantu heza ku buryo hari abafata umwanya wo kujya kuhatemberera, kuhifotoreza no kuhakoreshereza ibirori bitandukanye.
Muri Werurwe umwaka ushize, ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe bwatangaje ko udusozi twa Nyarubuye dutatse amabuye manini turi guteganyirizwa gushyirwa mu bice nyaburanga bizajya bisurwa na ba mukerarugendo.
Tariki 16 Werurwe 2022, umuyobozi w’Akarere ka Kirehe mu kiganiro n’ Itangazamakuru yagarutse ku cyo bateganyiriza ubwiza nyaburanga bugaragara ku misozi mito iri mu bice by’aka karere irimo nk’uwa Nyarutunga, mu Murenge wa Nyarubuye,
Yagize ati " Dufite ibice nyaburanga byinshi, ibyo navuga ni kiriya kibaya cy’Akagera, hari imisozi ifite amabuye, hari amasumo ya Rusumo, hari ibiyaga, turi gukorana RDB(Urwego rw’Igihugu rushinzwe iterambere) tureba ngo ni iki twakora hano, ni hehe hakenewe ishoramari haba amahoteli, haba ibikorwaremezo, kugira ngo bihuze n’ibi bice nyaburanga.”
Ubwo abakinnyi bageraga kuri ibyo bitare, bafashe amafoto ndetse n’amashusho atandukanye mu rwego rwo kubika urwibutso rw’uko bahageze.
Uwase Andersen, kapiteni wa Rayon Sports WFC yabwiye Rwandamagazine.com ko byabashimishije cyane kuza aho hantu ndetse ashimira abayobozi babo kubwo kubatekerezaho.
Ati " Nyuma yo kuva gutera mpaga, byadushimishije kuza hano. Njyewe byantunguye , na we ushobora kwibaza uti ibi byose byaturutse he ?"
Yunzemo ati "Kuba twifotoreje hano byadushimishije, byatumye turuhuka mu mutwe, byatweretse ko abayobozi bacu badufatiye runini kandi ari byiza."
Mugenzi we Sifa we yagize ati " Ni ubwa mbere abenshi tuhageze ndetse ni ubwa mbere tubonye amabuye nk’aya , ni byiza kandi byadushimishije. Hadufashishije no kuruhuka mu mutwe."
Gutera mpaga byatumye ikipe ya Rayon Sports yuzuza amanota 12 kuri 12. Izigamye ibitego 36.
Tariki 8 Mutarama 2023 nibwo Rayon Sports WFC izasubira mu kibuga yakira Ndabuc WFC mu Nzove.
Yaba staff, abakinnyi , abayobozi ndetse n’abari baherekeje iyi kipe buri wese yishimiye aha hantu hafi ya bose bari bageze bwa mbere, batangazwa n’amabuye ahari
Uwimana Jeanine, umunyamabanga wa Rayon Sports WFC wagize igitekerezo cyo gutembereza abakinnyi be ngo bagumane morale biyibagize iby’umukino wabakuye i Kigali, ntibabashe kuwukina
Buri wese yibazaga inkomoko y’amabuye manini gutya kandi menshi
PHOTO&VIDEO:RENZAHO CHRISTOPHE
/B_ART_COM>