Nyuma yo kurangiza imikino ibanza bari ku mwanya wa mbere mu itsinda rya kabiri, abakinnyi b’ikipe y’abagore ya Rayon Sports barashimira abafana n’ubuyobozi bwabo ngo bakabizeza kurushaho gukora ibyiza ngo bazamuke mu cyiciro cya mbere.
Rayon Sports y’Abagore yatangiye gukina Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri muri uyu mwaka w’imikino wa 2022/23.
Mu itsinda ryayo, Rayon Sports iri kumwe na Gatsibo WFC, Bridge WFC, Nyagatare WFC, Nasho SA, Ndabuc WFC n’Indahangarwa WFC.
Imikino ibanza yasojwe Rayon Sports iyoboye itsinda ryayo n’amanota 16, izigamye ibitego 46. Ikurikiwe n’Indahangarwa zinganya amanota ariko yo ikazigama ibitego 23.
Isoje imikino ibanza inganyije umukino umwe. Indi yose yarayitsinze. Ninayo kipe kandi ifite umukinnyi umaze gutsinda ibitego byinshi: Imanizabayo Florence umaze gutsinda ibitego 17.
’Ibanga bakoresheje’
Iyo ubajije abakinnyi ba Rayon Sports WFC ibanga bakoresheje ngo babashe gutsinda amakipe ndetse bayanyagiye, bakubwira ko ahanini biterwa n’abavuye mu cyiciro cya mbere bahise baza muri iyi kipe n’ubwo iri mu cyiciro cya kabiri.
Maliza, umwe mu banyezamu b’iyi kipe iyo agusobanurira ibanga bakoresheje, agira ati " Ibanga ni uko abakinnyi bacu bari basanzwe bakina mu cyiciro cya mbere, twumvise ko Rayon Sports yatangiye, tuyizamo kuko tuyikunda kandi twumva tugomba no kuyikinira."
Maliza avuga ko we yari yasinye muri Fatima WFC yo mu cyiciro cya mbere ariko yumvise ko Rayon Sports yashinzwe, asesa amasezerano yigira muri Rayon Sports.
Ati " Kubera ukuntu nkunda Rayon Sports, amasezerano narayasheshe, kugira ngo nze muri Rayon Sports."
’Tuba twumva twishimye iyo dusangira na Perezida wa Rayon Sports’
Maliza avuga ko mu bibashimisha ari uburyo abayobozi babo bababa hafi muri byose.
Ati" Intego yacu ni ukuzamuka mu cyiciro cya mbere kandi tukazamuka dutwaye igikombe. Tuba twumva twishimye iyo dusangira na Perezida wa Rayon Sports, akatubwira ko aho basaza bacu bari ari naho natwe tugomba kubarizwa. Muri njye mba numva nishimye pe, ni ukuri kw’ Imana."
Ikindi Maliza avuga kibashimisha cyane ni uko kugeza ubu aribo kipe ifite abafana benshi, nabyo ngo birabashimisha kandi ngo biteguye gukomeza kutabatenguha.
Ati " Abafana bacu turabashimira cyane uburyo bakomeje kudushyigikira kandi babyumve ko tuzakora ibisabwa byose ngo dukomeze kubahesha ishema."
Andersene Uwase , kapiteni wa Rayon Sports na we yunga mu rya mugenzi we, agashimangira ko ashimira ubuyobozi uburyo bubitaho. Ngo bizabatera imbaraga zo kurushaho gukora ibyiza.
Ati " Aho turi turabishima. Mu minsi ishize, ubuyobozi bwaratwakiriye, buradushimira. Batwicaje ahantu, turasangira. Badusabye kurushaho gushyiramo imbaraga kuko ibiri imbere aribyo bikomeye."
" Badutera ingabo mu bitugu, bakatubaha hafi. Biradushimisha kandi bikaduha imbaraga na morale."
’Barashaka gukina no gutera imbere’
Uwimana Jeanine, umunyamabanga wa Rayon Sports WFC uri na we mu bashimirwa cyane n’abakinnyi, na we ngo arabashimira cyane uko bitwaye.
Ati " Iyo ubitegereje , ubabonamo impano kandi bakaba bafite inyota yo gukina no gutera imbere. Ndabashimira uko bitwaye muri phase aller. Yari ikipe nshya. Ndabashimira ko bemeye kuyizamo ndetse bakagaragaza ubwitange, tukaba dusoje turi ku mwanya wa mbere."
Abaterankunga
Uwimana Jeanine avuga ko kubera ukuntu ikipe y’abagore yitwaye, ngo bari gushaka uko bakwegera abantu babatera inkunga kugira ngo ikipe irusheho gutera imbere muri byose.
Ati " Ujya uza mu Nzove, wabonye abantu uko bari kurushaho gushyigikira iyi kipe. Tugiye gushaka uko dushaka abaterankunga banyuranye , ibintu bizafasha iyi kipe kurushaho kubaho neza, natwe tukabamamariza. Abafana nabo turabakangurira gukomeza kuba hafi ikipe yabo nkuko babitweretse mu mikino ibanza."
Rayon Sports WFC izagaruka mu kibuga tariki 11 Gashyantare 2023 isura Gatsibo WFC. Tariki 19 Gashyantare 2023 nibwo izakira umukino wa mbere muyo kwishyura aho izayakirira mu Nzove.
Umunyezamu Maliza uhamya ko bashimira cyane ubuyobozi bwa Rayon Sports uko bubaba hafi ndetse ngo nabo biteguye kwitangira Rayon Sports WFC bakayihesha ishema
Uwamariya Diane bahimba Ozil
Ubwo abakinnyi ba Rayon Sports bari bacumbitse muri East Gate Hotel i Ngoma bitegura umukino w’Indahangarwa y’i Rwinkwavu,..i bumoso hari Uwase Andersene, kapiteni wa Rayon Sports
Uwimana Jeanine, umunyamabanga wa Rayon Sports WFC ari mubo abakinnyi bashimira cyane uburyo abababa hafi
Imanizabayo Florence uyoboye abamaze gutsinda ibitego byinshi. Afite 17
Sifa wavuye muri AS Kigali akemera gusinyira Rayon Sports WFC
Nyiranizeyimana Aline bahimba Lil G, Kit Manager wa Rayon Sports WFC
Myugariro Iradukunda Valentine
Ngo bishimira uko ikipe ibitayeho, nabo bagahamya ko bazakoresha imbaraga zose bakayihesha ishema
I buryo hari Umuhoza Angelique bahimba Rutsiro
i buryo hari Nkuriyingoma Eulade, umuganga mukuru wa Rayon Sports WFC
Umunyezamu, Iyaturinze Lucie
Aho baba bagiye mu Ntara, bahasanga abafana banyuranye bakunda iyi kipe
Gikundiro Scholastique, umukinnyi ukiri muto muri Rayon Sports WFC
Barishimye , nabo ngo bakaboneraho gushimira ubuyobozi n’abafana
PHOTO:RENZAHO CHRISTOPHE