Rayon Sports vs Bugesera: Uko umufana yagura itike

Ikipe ya Rayon Sports yatangiye gukangurira abafana bayo kugura amatike y’umukino wa Shampiyona izakiramo Bugesera FC kuri uyu wa Gatandatu tariki 20 Ugushyingo 2021.

Ni umukino w’umunsi wa gatatu wa Shampiyona uzabera kuri Stade ya Kigali guhera ku isaha ya saa cyenda. Ubuyobozi bwa Rayon Sports bukaba busaba abafana kugura amatike hakiri kare kuko ngo ari umukino w’ingenzi cyane ukenewemo imbaraga z’abafana hakaboneka ’igitego cy’abafana’.

Umufana ushaka kugura itike yo kuri uyu mukino akanda *939# ,akabona Aho asabwa kuzuza amazina ye, agakurukiza Andi mabwiriza kugeza abonye ahanditse umukino uzahuza Rayon Sports na Bugesera. Kwinjira kuri uyu mukino ni 1000 Frw, 3000 Frw na 10.000 FRW.

Rayon Sports yatangiye Shampiyona ya 2021/22 itsinda Mukura Victory Sports igitego 1-0 mbere yo kunganya na Rutsiro FC 2-2. Izasubukura Shampiyona ihura na Bugesera FC ku wa 20 Ugushyingo 2021, iminsi ine mbere yo kwakirwa na APR FC.

Uko umufana yagura itike yo kwinjira kuri uyu mukino

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo