Rayon Sports vs APR FC: Amakuru avugwa mu makipe yombi mbere y’umukino

Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 11 Gicurasi 2022, hateganyijwe umukino w’amateka hagati y’abakeba bo mu rw’imisozi 1000 uhuza Rayon Sports na APR FC kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo saa Cyenda.

Uyu mukino ubanza wa ½ cy’Igikombe cy’Amahoro ugiye kuba mu gihe Rayon Sports ari ho ihanze amaso nyuma yo gusigara cyane muri Shampiyona mu gihe APR FC ikomeje kwiruka ku bikombe byombi.

Amakipe yombi yongeye guhurira mu Gikombe cy’Amahoro nyuma y’imyaka itandatu Rayon Sports itsindiye APR FC igitego 1-0 ku mukino wa nyuma w’irushanwa rya 2016.

Rayon Sports yakira umukino wo kuri uyu wa Gatatu, ntifite myugariro Mitima Isaac na Bukuru Christophe ukina hagati, bombi bavunitse nubwo bakinnye umukino wa Gicumbi FC.

Umunyezamu Hakizimana Bonheur na rutahizamu Dindjeke Mael batasoje umukino wa Gicumbi FC kubera ibisa n’imvune, bombi bakoranye n’abandi imyitozo ya nyuma ku wa Kabiri.

Ku mukino uheruka, umutoza wa Jorge Manuel da Silva Paixão Santos yari yaruhukije abarimo Kwizera Olivier, Nizigiyimana Karim Mackenzi, Iranzi Jean Claude, Niyigena Clément, Musa Esenu ndetse na Muhire Kevin wasimbuye mu gice cya kabiri naho Leandre Onana na Kwizera Pierrot barasimbuwe.

APR FC yo yatangaje ko abakinnyi bayo batatu igenderaho mu kibuga hagati barimo Mugisha Bonheur, Ruboneka Jean Bosco na Manishimwe Djabel bamaze iminsi badakora imyitozo kubera imvune.

Iyi kipe ivuga ko Ruboneka yasibye umukino wa Espoir FC mu mpera z’icyumweru kubera imvune, Mugisha yawugiriyemo ikibazo cy’akagombambari naho Manishimwe Djabel wavuye mu kibuga ari ku ngobyi akaba azamara ibyumweru bibiri adakina.

Gusa, kuri bamwe ibi babifata nko gushaka kujijisha Rayon Sports bazahura cyangwa bikaba uburyo bwo kuruhutsa aba bakinnyi bitewe n’imikino iri imbere irimo uwa Kiyovu Sports ku wa Gatandatu aho ufite kinini uvuze ku Gikombe cya Shampiyona.

Tuyisenge Jacques amaze iminsi atagaragara muri APR FC nyuma yo kuva mu mwiherero burundu nta ruhushya aho yahanwe n’iyi kipe mu gihe Byiringiro Lague atarongera gukina nyuma yo gukiruka malaria.

Umutoza wa APR FC, Erradi Adil Mohammed, na we yari yaruhukije bamwe mu bakinnyi bakomeye ku mukino wa Espoir FC i Rusizi, bamwe bakina iminota mike.

Amakuru Rwanda Magazine yamenye ni uko umukino wo kuri uyu wa Gatatu wahawe umusifuzi Ruzindana Nsoro waherukaga kuyobora uwahuje amakipe yombi mu Ugushyingo 2021.

Mugabo Eric na Ishimwe Didier baraba basifura ku mpande naho Ngabonziza Jean Paul ni umusifuzi wa kane.

Ibiciro byo kwinjira ni 5000 Frw, ibihumbi 10 Frw, ibihumbi 20 Frw n’ibihumbi 50 Frw.

Abakinnyi byitezwe ko babanza mu kibuga ku mpande zombi:

Rayon Sports: Kwizera Olivier, Nizigiyimana Karim Mackenzie, Iranzi Jean Claude, Niyigena Clément, Ndizeye Samuel, Nishimwe Blaise, Kwizera Pierrot
Muhire Kevin (c), Léandre Onana, Musa Esenu na Dindjeke Mael.

APR FC: Ishimwe Jean Pierre, Omborenga Fitina, Niyomugabo Jean Claude, Buregeya Prince, Nsabimana Aimable, Mugisha Bonheur, Ruboneka Jean Bosco, Manishimwe Djabel (c), Bizimana Yannick, Kwitonda Alain ‘Bacca’ na Mugisha Gilbert.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo