Kuba azayikunda kugeza ayibereye Perezida nicyo gisubizo Muhire Kevin yahaye abagize Rayon Twifuza bari bamusuye iwe mu rugo, umwe muri bo akamubaza urugero rw’urukundo akundamo Rayon Sports, atazuyaje avuga ko uretse kuba ayikinira, azageza ubwo azayibera umuyobozi wayo mukuru.
Kuri iki cyumweru tariki 21 Mata 2024 nibwo abagize iyi fan club ya Rayon Sports basuye Kapiteni wa Rayon Sports iwe mu rugo ku i Rebero aho atuye. Hari mu rwego rwo kumuhemba kuko aheruka kwibaruka ubuheta.
Uretse igikoma cy’umubyeyi bamushyiriye, mu biganiro bagiranye binyuranye, bagiye bamubaza ibibazo ndetse bagera igihe cyo kumubaza ibibazo by’amatsiko bamufiteho, na we abemerera ko abasubiza yisanzuye.
Ibyo kongera amasezerano
Umwe mu banyamuryango ba Rayon Twifuza yabajije Muhire Kevin niba ateganya kongera amasezerano muri Rayon Sports, cyangwa ’saison nirangira azajya hanze nk’uko bajya babyumva bivugwa.
Muhire Kevin yasubije ko icyo kibazo atahita agisubiza ahubwo ngo ikimuraje ishinga ari ukubanza guha Rayon Sports igikombe cy’Amahoro.
Ati" Murabizi ko imbere hari urugamba rukomeye. Abafana badutegerejeho kubaha igikombe. Nibyo nshyize imbere, nyuma nibwo nazamenya ibizakurikiraho."
Nzaba Perezida wa Rayon Sports
Umwe mu banyamuryango yabanje kumushimira ko ari umwe mu bakinnyi bakiniye Rayon Spots ariko akanagaragaza ko uretse kuyikinira ayikunda cyane. Akiri aho yamubajije urugero yumva yayikundaho, Muhire Kevin na we mu gisubizo kigufi ati " Kandi nzayibera Perezida !"
Ari gushaka umufana umwe wavuzaga ingoma ku mukino wa Bugesera
Ku wa Gatandatu tariki 20 Mata 2022 ubwo Rayon Sports yakirwaga na Bugesera mu mukino wa Shampiyona, ubwitabire bw’abafana ba Rayon Sports bwari hasi cyane na cyane ko mu mukino ubanza w’igikombe cy’Amahoro Bugesera FC yari yatsinze Rayon Sports 1-0 kuri Kigali Pele Stadium.
Muhire Kevin avuga ko ubwo bari mu kibuga hari umufana umwe wavuzaga ingoma, ndetse ngo byamukoze ku mutima ku buryo azamushaka akamugenera igihembo. Ni umukino warangiye Rayon Sports itsinze Bugesera FC 2-1.
Ati " Ni umufana umwe gusa wakomaga ingoma. Yavuzaga ingoma ubona asa nutitira, nta cyizere afite. Batubanje igitego yacitse intege ariko mu gucika intege kwe arakomeza. Uwo muntu nimubona nzamuha igihembo kuko ni umukunzi wa Rayon Sports ."
Yunzemo ati " Yagaragaje ko haba mu mvura, haba mu zuba, haba mu bihe byiza cyangwa ibikomeye azaba ari kumwe na Rayon Sports."
Muze kudushyigikira ku mukino wa Bugesera FC, muzataha mwishimye...igihe cy’akababaro cyarangiye
Muhire Kevin yabwiye abagize iyi fan club ko nubwo mu mukino ubanza w’igikombe cy’Amahoro bitagenze neza bagatsindwa 1-0, ngo mu mukino wo kwishyura uteganyijwe kuri uyu wa kabiritariki 23 Mata 2024 mu Bugesera ngo bazaze ari benshi bazataha bishimye.
Ati " Igikombe cy’Amahoro tukirimo kandi ku wa kabiri muzatahana ibyishimo. Hamaze iminsi haba inama nyinshi hagati yanjye n’abakinnyi , twabababaje inshuro nyinshi ariko, igihe cy’akababaro cyarangiye, ubu ni igihe cy’ibyishimo."
Rayon Twifuza imaze imyaka ibiri ishinzwe. Iyoborwa na Mugenzi Daniel nka Perezida , Muzungu Paul niwe visi Perezida. Musonera Jean Claude na Innocente Emmanuel nibo bashinzwe ’Mobilisation’ ndetse ni bamwe mu bagize uruhare mu ishingwa ryayo.
Tariki 5 Kanama 2023 ubwo hizihizwaga umunsi wa Rayon Day, Rayon Twifuza yahawe igihembo hamwe n’izindi fan Clubs 16, nka Fan clubs zahize izindi mu kwitwara neza mu mwaka w’imikino ushize .
Bamusuye, bamushimria ko igihe cyose yakiniye Rayon Sports yagaragaje kuba anayikunda, nabo arabashimira ababwira ko ariyo fan club ya mbere imusuye mu rugo
Bamwe mu bagize komite ya Rayon Twifuza bafata ifoto na Muhire Kevin
Mugenzi Daniel, Perezida wa Rayon Twifuza
Bamushyiriye na ’certificate’ baheruka guhabwa n’ubuyobozi bwa Rayon Sports nka fan club iri mu z’Indashyikirwa
PHOTO:RENZAHO CHRISTOPHE
/B_ART_COM>