Mu rwego rwo kurushaho kwitegura neza saison ya 2022/2023, ikipe ya Rayon Sports izatangira imikino ya gishuti ihereye kuri Musanze FC kuri uyu wa Gatanu tariki 5 Kanama 2022.
Ni umukino uzabera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.
Niwo mukino wa mbere wa gishuti Rayon Sports izakina yakira abakinnyi bayo bashya barimo abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga yamaze kugura.
Mbirizi Eric ukina mu kibuga hagati azaba ari undi mukinnyi mushya uziyongera ku bandi bari basanzwe bakora imyitozo muri Rayon Sports. Biteganyijwe ko azagera mu Rwanda ku wa Kane tariki 4 Kanama 2022 avuye mu Burundi.
Musanze FC nayo izaba ikinisha bwa mbere abakinnyi bayo bashya barimo Nsengiyumva Isaac wakiniraga Rayon Sports, Umunya-Kenya Omondi Victor wakoranye n’umutoza Frank Ouna muri KCB FC na Rupia Elvis w’imyaka 27, wakiniye amakipe arimo Bisha FC yo muri Arabie Saoudite na Kenya Police FC.
Nyuma y’uyu mukino, biteganyijwe ko Rayon Sports izakina na AS Kigali ku cyumweru tariki 7 Kanama 2022. Tariki 15 Kanama 2022 nabwo izakina undi mukino wa gishuti n’ikipe yo hanze kuri Rayon Sports Day.
/B_ART_COM>