Mu mukino w’umunsi wa 18 wa Shampiyona, Rayon Sports na Kiyovu Sports zanganyije 0-0, bituma APR FC isoza umunsi wa 18 iyoboye urutonde rwa shampiyona.
Ni umukino Rayon Sports yari yakiriyemo Kiyovu Sports kuri Stade ya Muhanga kuri iki cyumweru tariki 5 Gashyantare 2023.
Kiyovu Sports yagiye gukina idafite abakinnyi ba yo 2 bari basanzwe babanza mu mutima w’ubwugarizi Aimable Nsabimana ufite amakarita 3 na Ndayishimiye Thierry ufite imvune ni mu gihe n’umunyezamu Djihad Nzeyurwanda wari umaze iminsi abanza mu izamu ntiyari ahari kubera imvune, yari yagaruye Kimenyi Yves mu izamu.
Iminota 15 y’umukino nta mahirwe yari yakabonetse ku mpande zombi. Ku munota wa 17 Luvumbu yagerageje ishoti rikomeye ariko rinyura inyuma y’izamu ryari ririnzwe na Kimenyi Yves.
Kimenyi Yves yaje kurokora ikipe ye ni nyuma y’uko Ojera yinjiranye ubwugarizi bwa Kiyovu Sports ariko ahinduye umupira imbere y’izamu, Kimenyi Yves awutanga Camara.
Rayon Sports yakoze impinduka zitateguwe ku munota wa 32 ubwo Kanamugire Roger yasimburaga Raphael Osaluwe wagize ikibazo cy’imvune.
Rayon Sports yakomeje gusatira ariko ba rutahizamu barimo Camara ntibabyaza umusaruro amahirwe babonye, ni mu gihe Kiyovu Sports nta mahirwe afatika yabonye mu gice cya mbere maze amakipe yombi ajya kuruhuka ari 0-0.
Kiyovu Sports yatangiye igice cya kabiri ishaka igitego aho nko ku munota wa 50 Serumogo yahinduye umupira mwiza ariko Ssekisambu agiye gushyira mu izamu umupira unyura hanze yaryo.
Rayon Sports ku munota wa 62 yakoze impinduka 2 havamo Camara na Ganijuru Elie hinjiramo Musa Esenu na Felecien.
Ku munota wa 66 Ssekisambu yahinduye umupira mwiza ariko Ngendahimana Eric arahagoboka awohereza muri koruneri itagize icyo itanga.
Ssekisambu yongeye gutanga umupira mwiza imbere y’izamu ku munota wa 70 Bertrand araryama ngo ashyireho umutwe ariko arawuhusha wifatirwa n’umunyezamu Hakizimana Adolphe.
Ku munota wa 71 Iraguha Hadji yahinduye umupira mwiza imbere y’izamu rya Kiyovu Sports ariko habura ushyira mu izamu.
Kiyovu Sports yakoze impinduka za mbere ku munota wa 74, Iradukunda Jean Bertrand yahaye umwanya Muhozi Fred.
Musa Esenu yahushije igitego ku munota wa 75 nyuma y’umupira wari uhinduwe na Hadji yashyiraho umutwe ugaca hejuru y’izamu.
Ku munota wa 77, Serumogo yahinduye umupira mwiza ariko Mugenzi Bienvenue awushyira hanze y’izamu. Rayon Sports yakoze impinduka za nyuma ku munota wa 77, Ndekwe Felix yasimbuye Iraguha Hadji ni na ko Mugenzi Bienvenue yaje guha umwanya Nordien ku ruhande rwa Kiyovu Sports. Umukino warangiye ari 0-0.
Kunganya uyu mukino bivuze ko APR FC isoje umunsi wa 18 ari iya mbere n’amanota 35, Gasogi United ifite 35, AS Kigali na Rayon Sports zifite 33 mu gihe Kiyovu Sports ifite 32. Amakipe 2 ya nyuma ni Espoir FC ifite 11 na Marines FC ifite 10.
Uko umunsi wa 18 waragenze
Ku wa Gatanu tariki ya 3 Gashyantare 2023
Gorilla 1-2 Gasogi United
Ku wa Gatandatu tariki ya 4 Gashyantare 2023
Sunrise FC 0-1 APR FC
Rutsiro FC 1-1 Mukura VS
AS Kigali 1-2 Police FC
Ku Cyumweru tariki ya 5 Gashyantare 2023
Espoir FC 1-1 Bugesera FC
Marines FC 3-2Rwamagana City
Musanze FC 0-0 Etincelles
Abafana ba Rayon Sports bakomera amashyi ikipe yabo mbere y’uko umukino utangira
Osalue wari wagarutse mu kibuga nyuma y’igihe yaravunitse, yongeye aravunika
Umugande Ojera Joackiam yakinaga umukino we wa mbere muri Rayon Sports ndetse yawitwayemo neza nubwo batabonye amanota 3
Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele
Hon. Makuza Bernard
Adolphe yakinaga uyu mukino ku munsi w’isabukuru ye
PHOTO:RENZAHO CHRISTOPHE
/B_ART_COM>