Rayon Sports na APR FC zanganyirije mu mukino wo kuganura Stade Amahoro nshya (AMAFOTO)

Muri Stade Amahoro yari yuzuye abafana baje kwihera ijisho, APR FC na Rayon Sports habuze iyemeza indi maze iminota 90 y’umukino irangira ari ubusa ku busa.

Wari umukino wa gicuti wahuje amakipe y’amakeba mu Rwanda, Rayon Sports na APR FC. Ni amakipe bidakunze kubaho ko yakina umukino wa gicuti.

Bakaba kuri iyi nshuro bawukinnye mu rwego rwo gutaha Stade Amahoro yari imaze imyaka irenga ibiri ivugururwa kugira ngo ijye ku rwego mpuzamahanga, yavuye ku bihumbi 25 yakiraga ikaba isigaye yakira ibihumbi 45.7.

Umukino waherukaga guhuza aya makipe muri Stade Amahoro wabaye mu Kuboza 2019 aho warangiye ari 2 bya APR FC ku busa bwa Rayon Sports.

Ni umukino amakipe yombi yakinnye adafite abakinnyi ba yo bose aho bari mu biruhuko kandi akaba ataramara kuva ku isoko ry’abakinnyi.

Nka APR FC nta mukinnyi w’umunyamahanga wa yo wari uhari, gusa yagaragayemo abakinnyi bashya nka Mugiraneza Frodauard, Dushimimana Olivier, Byiringiro Gilbert na Tuyisenge Arsene bivugwa yamaze gusinyisha ndetse n’umunyezamu Ruhamyankiko Yvan wo mu Intare FC.

Rayon Sports na yo yari ifitemo abakinnyi bashya nka Olivier Seif Niyonzima, umunyezamu Jackson Lunang, Richard Ndayishimiye ariko amakuru akavuga ko bari batarasinya.

Iminota 7 ya mbere y’umukino wabonaga umupira ukinirwa mu kibuga hagati nta mahirwe afatika buri ruhande ruramera.

Amahirwe afatika ya mbere yabonetse ku munota wa 9 ku mupira Kabange wa Rayon Sports yahinduye imbere y’izamu ariko Richard yatera ukanyura hejuru yaryo.

Kategaya wa APR FC ku munota wa 10 yagerageje ishoti yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina ariko umupira unyura hanze gato y’izamu ryari ririnzwe na Jackson.

Muri iyi minota wabonaga umukino watangiye gufata irange. Ku munota wa 11 Ganijuru Elie yahinduye umupira mwiza imbere y’izamu ariko Charles Baale ananirwa gushyira mu izamu.

Rayon Sports wabonaga irimo kurema uburyo bwinshi, Richard Ndayishimiye yaje guha umupira mwiza Muhire Kevin ariko ateye unyura hanze gato y’izamu rya Ishimwe Pierre.

Kevin yongeye kugerageza ishoti rikomeye ku munota wa 25 ariko rinyura hanze y’izamu, ryakurikiwe n’irya Iraguha Hadji ku munota wa 26 na ryo ryanyuze hanze gato y’izamu.

Kwitonda Alain Bacca ku munota wa 28 yagerageje ishoti rikomeye ariko rinyura hejuru y’izamu rya Rayon Sports.

APR FC yaje gukora impinduka ku munota wa 31, Kategaya Elie aha umwanya Niyibizi Ramadhan.

Ku munota wa 38, Ganijuru Elie yagerageje ishoti rikomeye yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina ariko umunyezamu Ishimwe Pierre awushyira muri koruneri itagize icyo itanga. Amakipe yombi yagiye kuruhuka ari ubusa ku busa.

Ku munota wa 51, Jackson Lunang yarokoye Rayon Sports akuramo umupira ukomeye wa Niyibizi Ramadhan.

Umunyezamu wa APR FC, Ishimwe Pierre na we yarokoye ikipe ye ku munota wa 54 ubwo yakuragamo umutwe wa Nsabimana Aimable ku mupira wari uvuye kuri koruneri yari itewe na Muhire Kevin.

Kimwe no mu gice cya mbere Rayon Sports yarimo ikinana neza, bahererekanya ndetse bakagerageza kurema amahirwe y’ibitego kurusha APR FC. Ku munota wa 58 Charles Baale yateye ishoti rikomeye ariko rinyura hanze y’izamu.

Ku munota wa 61, Rayon Sports yakoze impinduka 2, Desire Mugisha na Ibiok binjiyemo havamo Yenga na Iraguha Hadji.

Ku munota wa 63, Byiringiro Gilbert yahinduye umupira imbere y’izamu ariko wigira mu maboko y’umunyezamu Jackson.

Charles Baale yagerageje ishoti rikomeye ku munota wa 73 maze umunyezamu Pierre arawufata.

APR FC yakoze impinduka za kabiri ku munota wa 76, Mugisha Gilbert aha umwanya Tuyisenge Arsene wahoze akinira Rayon Sports.

Ku munota wa 77, Muhire Kevin yacomekeye umupira mwiza Ibiok acika ubwugarizi bwa APR FC ariko Pierre umupira arawumutanga.

87 Charles Baale yahaye umwanya Kalenda. Kuri uyu munota Rayon Sports yahushije igitego cyabazwe aho Kevin yarobye Ishimwe Pierre azi ko byarangiye ariko uyu munyezamu awukuramo. Umukino warangiye ari ubusa ku busa.

11 amakipe yombi yari yabanjemo

APR FC: Ishimwe Pierre
Byiringiro Gilbert, Niyomugabo Claude, Nshimiyimana Yunusu, Ndayishimiye Dieudonne, Mugiraneza Frodauard, Ruboneka Bosco, Kategaya Elie, Mugisha Gilbert, Kwitonda Alain Bacca na Dushimana Olivier

Rayon Sports: Jackson Lunang, Emmanuel Nshimiyimana Kabange, Ganijuru Elie, Nsabimana Aimable, Mitima Isaac, Niyonzima Olivier Seif, Richard Ndayishimiye, Muhire Kevin, Iraguha Hadji, Charles Baale na Yenga