Ikipe ya Rayon Sports yagaragarije abanyamuryango bayo ko uyu mwaka w’imikino, ingengo y’imari iyi kipe izakoresha ari agera kuri Miliyoni magana acyenda (900.000.000 FRW) avuye kuri Miliyoni Magana arindwi yari yakoreshejwe umwaka ushize.
Ibi ni ibyavugiwe mu nteko rusange isanzwe yabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 18 Ugushyingo 2023 ibera kuri Grazia Hotel iherereye munsi ya Simba yo ku Gishushu.
Yitabiriwe n’abahagarariye Fan clubs 43 zemewe za Rayon Sports. Izigera kuri 8 zo zamaze gutakaza ubunyamuryango. Abandi bayitabiriye ni abagize komite nyobizi ya Rayon Sports ndetse n’abakuriye komite ngenzuzi na komite nkemurampaka.
Inteko rusange yatangiye hafatwa umunota umwe wo kwibuka Uwamariya Joselyne Fannette wayoboraga Komisiyo Ngenzuzi ya Rayon Sports witabye Imana tariki 5 Mutarama 2023.
Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele yavuze ko ubwo bari mu nteko rusange nk’iyi umwaka ushize, Fannette ari umwe mu bari bayitabiriye , bakanayikoramo imirimo ariko ubu akaba atakiri kumwe nabo, asaba ko bafata umwanya wo kumwibuka, bakanibuka abandi banyamuryango bose bitabye Imana.
Mu ijambo rifungura iyi nteko rusange, Perezida wa Rayon Sports yabwiye abanyamuryango ko ubusanzwe iyi nteko rusange iba igomba gutangirana na ’saison’ ariko uyu mwaka ngo ntibyabakundiye kubera imirimo myinshi barimo yo gutangira ’saison’ no kwitegura imikino nyafurika. Yabibasabiye imbabazi, ababwira ko atari ubushake bwabo ko icyererwaho amezi agera kuri abiri.
Rayon Sports izakoresha ingengo y’imari ya Miliyoni 900 FRW
Nkubana Adrien, DAF (Director of Administration and Finance) wa Rayon Sports yagaragarije abanyamuryango uko umutungo wakoreshejwe umwaka ushize.
Amafaranga yinjiye avuye kuri Stades ni miliyoni 173 (173.535.500 FRW), angana na 24% y’ingengo y’imari yakoreshejwe umwaka ushize.
Amafaranga yatanzwe n’abafana ni Miliyoni 129 (129.607.900 FRW) angana na 18%. Aya harimo Miliyoni 51 (51.170.000 FRW) yatanzwe na Fan clubs(angana na 39.5% y’ayatanzwe n’abafana muri rusange). Inkunga zanyuze ku *008000# zingana na miliyoni 36 (36.787.900 FRW) angana na 28.4%. Abantu baguze amatike ya season , akanama ngishwanama n’abantu ku giti cyabo bose batanze agera kuri Miliyoni 41 (41.650.000 FRW). Ahwanye n’ijanisha rya 32.1% ukurikije ayatanzwe n’abafana muri rusange.
Uruhare rw’abafatanyabikorwa rwari miliyoni zisaga 300 (337.000.00) angana na 46 %. Inguzanyo ikipe yafashe ni miliyoni 59 (59.070.752 FRW)angana na 8%. Ibihembo ikipe yegukanye mu marushanwa atandukanye ni miliyoni 27 (27.000.000 FRW) bingana na 4%. Yose hamwe amafaranga yakoreshejwe yageze kuri Miliyoni magana arindwi na makumyabiri n’esheshatu (726.929.591 FRW)
Nyuma yo kwerekana iyi mibare y’umwaka ushize, Nkubana Adrien yaboneyeho kubwira abanyamuryango ko uyu mwaka w’imikino Rayon Sports izakoresha Miliyoni magana acyenda (900.000.000 FRW).
Ku bigendanye n’uko harimo ikinyuranyo cy’amafaranga ugereranyije n’umwaka ushize, Adrien yavuze ko bagiye gukomeza gushaka abafatanyabikorwa batandukanye ariko anavuga ko bizeye ko Fan clubs zizagenda zongera umusanzu, hakaziyongeraho amafaranga ava ku bibuga.
’Kongera guhagararira u Rwanda muri Champions League’
Namenye Patrick, umunyamabanga wa Rayon Sports niwe wakurikiyeho agaragaza ishusho y’umusaruro w’umwaka ushize ku ikipe y’abagabo ndetse n’abagore.
Yavuze ko bari bafite intego yo kwegukana igikombe cya Shampiyona ariko ko cyabanyuze mu myanya y’intoki kuko basoreje ku mwanya wa 3 n’amanota 61 mu gihe APR FC yatwaye igikombe yari ifite 63. Kuba byarageze ku munsi wa nyuma wa shampiyona ibikombe biteretse ku bibuga 3, yabihereyeho agaragaza ko bahatanye
cyane kugeza ku munota wa nyuma ubwo byari bigishoboka ko Rayon Sports nayo yakwegukana igikombe.
Ku ikipe y’abagore, yavuze ko yo yegukanye igikombe cy’icyiciro cya kabiri , ubu ikaba iri gukina icyiciro cya mbere. Yaboneyeho kubwira abanyamuryango ko ubu Rayon Sports ifite amakipe 4. Iy’abago n’iy’abato batarengeje imyaka 20, iy’abagore ndetse n’iyabakobwa batarengeje imyaka 20.
Mu ntego z’uyu mwaka, Namenye Patrick yavuze ko ari ukwegukana igikombe cya shampiyona bakongera guhagararira u Rwanda muri CAF Champions League aho kuba muri CAF Confederation cup.
Kompanyi ishinzwe kwishyuza kuri Stade yagarutsweho
Muri bimwe ushinzwe komite ngenzuzi yagarutseho ni kompanyi ishinzwe kwishyuza kuri Stade. Yavuze ko bafite ibimenyetso bifatika ko Rayon Sports yibwa amafaranga ku muryango kuko ngo hari ubwo itike igurishwa kabiri.
Mu bugenzuzi bakoze kandi ngo basanze abakora ’scan’ y’amatike ari bake ku buryo iyo ari ku mukino ukomeye bibagora. Ikindi ngo abakora ako kazi hari igihe binjiza abantu ku ruhande bakabishyura kuri telefone zabo aho kugira ngo ajye mu ikipe.
Akivuga kuri iyo ngingo, Perezida wa Rayon Sports yahise ahaguruka agira icyo abivugaho. Yavuze ko nabo ibyo babimenye ariko ngo bamaze kwandikira Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA ibaruwa basaba ko hashakwa nibura kompanyi 3 zitandukanye ku buryo ikipe yajya yihitiramo iyiha serivisi nziza. Yavuze ko nubwo FERWAFA itarabasubiza ariko ngo bizeye ko hari icyo bizakorwaho.
Rutahizamu utyaye ari mu nzira
Abanyamuryango batanze ibitekerezo binyuranye harimo nk’icyatanzwe na Augustin wari uhagarariye Gikundiro Forever, wasabye ko hashakwa Directeur technique uzajya afasha muri byinshi harimo gufasha mu gushakisha impano (talent detection) z’abana bazazamukira mu ikipe ya Rayon Sports bakazanakinira ikipe nkuru, kugira uruhare muri transfers, agatanga inama mu igurwa ry’abakinnyi n’ibindi birimo guhuza ubuyobozi na staff technique.
Ikindi gitekerezo yatanze ni uko ikipe yashaka ikibanza, hagatekerezwa uburyo hakubakwa icyicaro cyayo aho gukomeza gukodesha.
Perezida wa Rayon Sports yamusubije ko byose biri gutekerezwaho. Icyo kuva mu bukode yavuze ko kigendanye no kugura bus nini igezweho. Ngo byose ni imishinga bari gukoraho kandi ikazagaragarizwa abanyamuryango mu gihe cya vuba.
Komeza Innocent wa Isibo Fan club we yavuze ko bakeneye rutahizamu utyaye. Namenye Patrcik yasubije ko bamaze kuvugana na we , ko nta gihindutse azagera mu Rwanda ku wa Gatatu tariki 22 Ugushyingo 2023. Gusa yirinze kuvuga umwirindoro we cyangwa igihugu aza aturutsemo.
Inteko rusange yasojwe hakirwa ku mugaragaro fan clubs 6 nshya:Rayon Twifuza, Gukundiro Family, Karembure Rayon Fan Club, Jusqu’à La mort, Ibigabiro Fan Club na Gikundiro Iwacu Nyamagabe.
Ngabo Roben niwe wari umuhuza w’amagambo muri iyi nteko rusange
Uwayezu Jean Fidele, Perezia wa Rayon Sports
Kana Ben Axella, umunyamabanga wa Rayon Sports y’abagore
Hagati hari Namenye Patrick, umunyamabanga wa Rayon Sports
Perezida wa Rayon Sports yabanje kwisegura ku banyamuryango ku kuba iyi nteko rusange yaratinze gutumizwa. Yababwiye ko byatewe n’imirimo myinshi yari mu itangira rya ’saison’ ryanahuriranye no kwitegura imikino nyafurika ya CAF Confederation cup
Abanyamuryango bamurikiwe ibikombe Rayon Sports yegukanye ’saison ishize, harimo n’icyegukanywe n’ikipe y’abagore ubwo yazamukaga mu cyiciro cya mbere idatsinzwe umukino n’umwe
Nkubana Adrien, DAF wa Rayon Sports
Uwimana Jeanine wahoze ari umunyamabanga wa Rayon Sports y’abagore ariko akaba anasanzwe ari umunyamabanga wa Dream Unity fan club niwe wari umwanditsi w’inama
Nshimyimuremyi Augustin, Visi Perezida wa Gikundiro Forever niwe wari uyihagarariye muri iyi nteko rusange
Ndagijimana Emmanuel , umwe mu bafana bakomeye ba Rayon Sports
Inteko rusange yatangiye hafatwa umunota umwe wo kwibuka Uwamariya Joselyne Fannette wayoboraga Komisiyo Ngenzuzi ya Rayon Sports witabye Imana tariki 5 Mutarama 2023
Francois Xavier Uwimana, Visi Perezida wa Jusqu’ à la mort fan club
Komeza Innocent , Perezida wa Isibo Fan Club
Me Nubumwe Jean Bosco, Perezida wa Rocket Fan Club
Umulisa Beatrice wari uhagarariye Intwari Fan Club
Muhawenimana Claude ukuriye abafana ba Rayon Sports
Vincent Martin , Visi Perezida wa Gikundiro Family
Niyongira James wari uhagarariye Blue City fan club yahoze yitwa The Vert ariko bakaza guhindura izina ndetse bakabimenyesha ubuyobozi bwa Rayon Sports, ikabibemerera
Abdulkalim Munyabugingo, Perezida wa Gisaka Fan Club
Perezida wa Rayon Sports yaberetse Hirwa Honorine Irakoze , umukozi mushya ushinzwe gushaka abafatanyabikorwa (Marketing Manager)
Perezida wa Rayon Sports yamurikiye abanyamuryango ibikombe 3 byegukanywe n’ikipe y’abagabo ndetse na kimwe cyegukanywe n’ikipe y’abagore
Hitimana Martin ukuriye Isaro ry’i Nyanza Fan club
Rudasingwa JMV wari uhagarariye Dyna Fan Club yo muri Diaspora y’u Rwanda
Daniel Mugenzi, Perezida wa Rayon twifuza Fan club
Minega Egide, Visi perezida wa Dream Unity fan club. Iyi fan club yashimiwe mu nteko rusange nka fan club yatanze umusanzu mwinshi kurusha izindi kuko yatanze Miliyoni 10 muri 51 zatanzwe na Fan clubs zose
Mutaganzwa Dieudonne, Perezida wa Lucky Jersey
Bazera Arnauld , ushinzwe umushinga wa Rayon Sports mu kagali
Me Karangwa Olivier ukuriye Urungano Fan club
Bolingo wa Omega Fan club
Hakizimana Theogene, umuyobozi wa Smart Blue Fan club
Rukundo Eraste, umuyobozi wa Dukunda Rayon Fan Club
Ndagijimana wari uhagarariye Ubumwe bw’aba Rayon
Nshimiyimana Emmanuel bahimba Matic niwe muhuzabikorwa wa za Fan Clubs za Rayon Sports
Ineza Kwizera Jules wari uhagarariye Ijwi ry’aba Rayon
I bumoso hari Tuyishimire Khalim wari uhagarariye Skol Rwanda naho i buryo ni Iraguha Edmond wari uhagarariye Canal Plus Rwanda
Ubwo hari uwari ubajije aho ubuyobozi bugeze bushaka rutahizamu utyaye, Namenye Patrick yasubije ko baticaye ubusa ndetse hari uzagera mu Rwanda ku wa gatatu w’iki cyumweru gusa yirinze kuvuga igihugu azaba aturutsemo ndetse n’umwirondoro we
Ignace Havugiyaremye niwe wamuritse Raporo ya komite ngenzuzi
Kamali Mohamed niwe watanze Raporo ya komite nkemurampaka
Jean Bosco Kanyabukunzi wari uhagarariye Kivu Belt Fan Club
Prince ukuriye umutekano muri Rayon Sports
Nsabimana Olivier wari uhagarariye ikigega RNIT Iterambere Fund
Ugirashebuja Adolphe wari uhagarariye Nyanza Fan Club
Me Hilaire, umunyamabanga wa Gikundiro Senior niwe wari uyihagarariye muri iyi nteko rusange
Mutarambirwa Jean Claude , Perezida wa Winning Team Fan club
Uwari uhagarariye RGL Security company nayo isigaye ari umufatanyabikorwa wa Rayon Sports
Nshimyumuremyi Augustin yasabye ko hashakwa Directeur technique ndetse no gutangira gutekereza uko Rayon Sports yakubaka icyicaro cyayo ikava mu bukode. Yasubijwe ko iyo mishinga yose iri kwigwaho hiyongereyeho no gushaka bus igezweho ya Rayon Sports
Mugabo Valentin ukuriye Friends fan club
Muri iyi nteko rusange hakiriwe ku mugaragaro fan clubs 6 nshya:Rayon Twifuza, Gukundiro Family, Karembure Rayon Fan Club, Jusqu’à La mort, Ibigabiro Fan Club na Gikundiro Iwacu Nyamagabe
Hegenimana Nelly Telesphore ukuriye Kalembure Fan club iri mu zakiriwe ku mugaragaro muri iyi nteko rusange
Khalim yabibukije ko umwaka utaha Skol izaba yishimira imyaka 10 imaze ikorana na Rayon Sports bityo ko bifuza ko bizaba ibirori bihambaye kuko ngo imyaka 10 y’imikoranire ari ikintu gikomeye kandi baha agaciro
Perezida wa Rayon Sports yashimiye cyane Skol, anavuga ko ikomeza kubaba hafi mu bihe byose, asaba abakunzi ba Rayon Sports aho bari hose kujya banywa ibinyobwa by’uru ruganda gusa kuko ngo nabo baba bakeneye gucuruza bakunguka kandi ngo amafaranga baha Rayon Sports ava muri ibyo binyobwa biba byanywewe ku bwinshi
Basoje baririmba indirimbo yubahiriza Rayon Sports
Banze gutaha badashe agafoto kuri ibi bikombe bimaze kwegukanwa na komite ya Rayon Sports
PHOTO:RENZAHO CHRISTOPHE
/B_ART_COM>