Rayon Sports izabanza kwakira APR FC muri ½ cy’Igikombe cy’Amahoro

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryamaze gushyira ahagaragara uko amakipe azahura muri ½ cy’Igikombe cy’Amahoro.

Ingengabihe yatangajwe kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 6 Gicurasi 2022, igaragaza ko Rayon Sports izabanza kwakira APR FC mu mukino ubanza wa ½ cy’Igikombe cy’Amahoro.

Uyu mukino uteganyijwe ku wa Gatatu, tariki ya 11 Gicurasi, saa Cyenda kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

APR FC izakira umukino wo kwishura uzaba ku wa Kane, tariki ya 19 Gicurasi, kuri Stade ya Kigali.

Undi mukino wa ½ ubanza uzakirwa na AS Kigali izahura na Police FC ku wa Kane, tariki ya 12 Gicurasi, mu gihe umukino wo kwishyura uzaba tariki ya 18 Gicurasi 2022.

Igikombe cy’Amahoro giheruka kwegukanwa na AS Kigali mu 2019, cyari kimaze imyaka ibiri kidakinirwa kubera icyorezo cya COVID-19.

Komite Nyobozi ya FERWAFA yanzuye ko mu gihe ikipe izatwara Shampiyona ari nayo yatwara Igikombe cy’Amahoro, iyageze ku mukino wa nyuma ni yo izaserukira u Rwanda muri CAF Confederation Cup ya 2022/23.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo