Rayon Sports irakira abakinnyi mpuzamahanga 2 cyangwa 3 muri iki cyumweru

Umutoza wa Rayon Sports, Haringingo Francis Christian, yatangaje ko muri iki cyumweru hategerejwe abandi bakinnyi mpuzamahanga babiri cyangwa batatu bazaza gukinira iyi kipe yambara ubururu n’umweru.

Haringingo yabitangaje nyuma y’umukino wa gicuti Rayon Sports yatsinzemo AS Kigali igitego 1-0 ku Cyumweru.

Ati “Nibaza y’uko muri iki cyumweru gitangira dushobora kwakira abakinnyi babiri cyangwa batatu. Ku bakinnyi dukeneye, hari abo turi gushyiramo imbaraga kugira ngo bashobore kuza hakiri kare.”

Yakomeje agira ati “Ni byo wabivuze, hasigaye iminsi 11, nanjye ndabibona ko iminsi iri kugenda, ariko muri iyi minsi ibiri cyangwa itatu ndatekereza ko dushobora kubonamo abakinnyi bashya babiri cyangwa batatu b’abanyamahanga bashobora kongera imbaraga mu ikipe.”

Mu bakinnyi bategerejwe muri Rayon Sports harimo umunyezamu, rutahizamu ushaka ibitego n’umukinnyi usatira izamu anyuze ku mpande akaba anashobora gukina inyuma ya ba rutahizamu.

Agaruka ku bakinnyi bamaze iminsi bafite imvune, uyu mutoza yavuze ko Ngendahimana Eric wari waravunitse na Hirwa Jean de Dieu wari umaze iminsi ari mu bizamini bya Leta, bombi bashobora gusubukura imyitozo muri iki cyumweru.

Ati “Na Osaluwe turimo kureba uko na we yagaruka. Na Adolphe turi kumwitaho ngo turebe uko yagaruka muri iyi minsi, na Arsène na we yarababaye ku wa Gatatu, dufite abakinnyi benshi barwaye, tugiye gushyiramo imbaraga turebe ko bagaruka hakiri kare ku buryo kuri Rayon Sports Day twaba dufite ikipe ihagije kuruta iyo dufite none.”

Haringingo yavuze ko nta wundi mukino wa gicuti bateganya mbere y’uri mpuzamahanga bazakina kuri Rayon Sports Day kuko bashaka kubanza kugarura abakinnyi bavunitse.

Ati “Ndebye imvune dufite none, ntekereza ko bizagorana kuko ni ngombwa ko tubanza kugarura abakinnyi dufite. Urabona ko no muri iyi mikino dutakajemo abandi.”

Muri iyi mpeshyi, Rayon Sports imaze kugura abakinnyi barimo Mbirizi Eric wavuye muri Le Messager Ngozi yo mu Burundi, Iraguha Hadji wavuye muri Rutsiro FC, Raphael Osalue, Mucyo Didier Junior, Twagirayezu Amani na Ishimwe Ganijuru Elie bakiniraga Bugesera FC.

Hari kandi Hirwa Jean de Dieu wakiniraga Marines FC, Ngendahimana Eric wakiniraga Kiyovu Sports, Tuyisenge Arsène na Nkurunziza Félicien bakiniraga Espoir FC, Ishimwe Patrick na Kanamugire Roger bavuye muri Heroes FC na Ndekwe Félix wavuye muri AS Kigali.

Haringingo Francis Christian utoza Rayon Sports

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo