Ikipe ya Rayon Sports ikomeje imyitozo yitegura umukino w’umunsi wa 6 wa Shampiyona izakiramo Bugesera FC kuri uyu wa Gatandatu tariki 19 Ukwakira 2024 kuri Kigali Pele Stadium.
Ni umukino uzatangira saa cyenda z’amanywa. Kwinjira ni 3000 FRW , 5000 FRW , 10000 FRW na 20000 muri VVIP.
Urutonde ruyobowe na Police FC ifite amanota 11, Gorilla FC ya kabiri ifite amanota 10 naho AS Kigali ifite amanota 10. Rayon Sports iri ku mwanya wa kane n’amanota 8 mu gihe Bugesera FC iri ku mwanya wa 12 n’amanota 3.
/B_ART_COM>