Rayon Sports igiye kugura abandi bakinnyi bane mpuzamahanga

Umutoza wa Rayon Sports, Haringingo Francis Christian, yatangaje ko iyi kipe igiye kugura abakinnyi bane mpuzamahanga baziyongera ku bandi bamaze kugurwa.

Rayon Sports ni imwe mu makipe akomeje kwigaragaza ku isoko ry’abakinnyi mu gihe hitegurwa umwaka w’imikino utaha.

Mu kiganiro Urubuga rw’Imikino cya Radio Rwanda kuri uyu wa Gatanu, umutoza Haringingo Francis, yavuze ko Rayon Sports igiye kugura abakinnyi bane b’abanyamahanga kandi basanzwe bakinira ibihugu byabo.

Ati “Tugiye kugura abanyamahanga agera kuri bane bazaza basanga abahari. Ni abanyamahanga navuga ko bakinira ikipe z’ibihugu byabo. Muzababona. Harimo abakina hagati, hari n’abakina basatira izamu, ni ukuvuga ku myanya dukwiye kongeramo imbaraga.”

Agaruka ku bakinnyi iyi kipe yamaze kugura, bamwe bavuga ko batari ku rwego rwo kuyikinira, Haringingo yavuze ko atari uko bimeze kuko bari bahagaze neza aho bakinaga.

Ati “Urebye abakinnyi turi kugura, ni amahitamo yihariye nta kindi kintu. Hari umuntu ushidikanya kuri Rafael? Hari ushidikanya kuri Ngendahimana? Ni ukuvuga ngo amazina abantu batazi, bagira ubwoba ariko namwe mubibafashamo.”

Yakomeje agira ati “Mubereka ko bariya bakinnyi badashobora gukina muri Rayon Sports, ariko bafite ubushobozi bwo gukina muri Rayon Sports, bafite n’imibare myiza isumba iy’abari bari muri Rayon Sports.”

Kugeza ubu, Rayon Sports imaze gusinyisha abakinnyi barimo Ndekwe Félix wavuye muri AS Kigali, Iraguha Hadji wavuye muri Rutsiro FC, Raphael Osalue, Mucyo Didier Junior na Ishimwe Ganijuru Elie bakiniraga Bugesera, Hirwa Jean de Dieu wakiniraga Marine FC, Ngendahimana Eric wakiniraga Kiyovu Sports na Tuyisenge Arsène wakiniraga Espoir FC.

Umutoza wa Rayon Sports, Haringingo Francis Christian, yavuze ko bagiye kugura abakinnyi bane b’abanyamabanga biyongera ku bamaze gusinya

Rayon Sports imaze kugura abakinnyi umunani basanzwe bakina mu Rwanda

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo