Muri iki cyumweru, Rayon Sports igiye gukina imikino itatu ya gicuti irimo ibiri mpuzamahanga mpuzamahanga yose izabera i Kigali harimo n’uwa Singida Big Stars ikinamo rutahizamu Meddie Kagere.
Ni nyuma y’uko umukino wagombaga guhuza iyi kipe n’ikipe y’igipolisi cya Kenya wari kuba mu mpera z’icyumweru gishize usubitswe bitewe n’ibihano FIFA yafatiye Kenya muri ruhago.
Rayon Sports yamaze kwemeza ko muri iki cyumweru izakinamo imikino itatu ya gicuti harimo 2 mpuzamahanga.
Iyi mikino izabimburirwa n’uwo Rayon Sports izakinamo na Mukura VS ku munsi wo ku wa Gatatu tariki ya 31 Kanama 2022.
Uyu mukino uzakurikirwa n’uwo Rayon Sports izakiramo URA yo muri Uganda ku wa Gatanu tariki ya 2 Nzeri 2022 ndetse n’uwo bazakiramo Singida Big Stars ya Meddie Kagere ku Cyumweru tariki ya 4 Nzeri 2022.
Iyi mikino yose izabera kuri Stade Regional i Nyamirambo ariko iyi kipe ntabwo yigeze itangaza amasaha iyi mikino izaberaho.