Vipers SC izakina na Gikundiro kuri Rayon Sports Day izaba ku wa Mbere, yatemberejwe mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali mbere yo gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali kuri iki Cyumweru, tariki ya 14 Kanama.
Iyi kipe yatwaye Igikombe cya Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere muri Uganda, iri kubarizwa mu Rwanda guhera ku wa Gatandatu.
Mu gihe hitegurwa umukino wa gicuti izahuramo na Rayon Sports ku wa Mbere, ku "Munsi w’Igikundiro", yatemberejwe mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali.
Umuyobozi wayo, Mulindwa George William, yavuze ko bishimiye kuba ari yo kipe yatumiwe kuri Rayon Sports Day izaba ku wa Mbere.
Ati “Turi hano ku bw’impamvu, iyo ikipe nkuru nka Rayon Sports iguhisemo ngo mwishimane mu birori byayo ni ikintu gikomeye cyane. Ndashimira Perezida wa Rayon Sports. Hari byinshi twaje kubigiraho haba mu miyoborere no mu bindi bikorwa. Ikindi nakongeraho ni uko u Rwanda ari igihugu cyiza mu buryo bwose. Ni nk’aho turi mu rugo.”
Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle, yahaye ikaze iyi kipe avuga ko ari ibintu byo kwishimira kuva yaremeye ubutumire, bityo umunsi uzaba udasanzwe.
Ati “Ndashimira Vipers ko yemeye ubutumire bwacu. Biyumve nk’aho bari mu rugo. Mbere yo gutangira umwaka w’imikino tubanza gukora ibirori bitegura shampiyona. Ku munsi w’ejo tuzasoza ibirori byacu ku bindi birori, ni nk’abavandimwe kandi umubano wacu ntuzigera urangira.”
– Yasuye kandi Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali
Abakinnyi, abatoza n’abayobozi b’amakipe yombi basuye kandi urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ku Gisozi, bunamira inzirakarengane zihashyinguye.
Mbere yo kwinjira mu nzu y’Amateka y’Urwibutso rwa Kigali rwa Gisozi, basobanuriwe amwe mu mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Bazengurutse urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, bunamira ndetse banashyira indabo ku mva rusange ishyinguyemo imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 994.
Ni ku nshuro ya mbere Rayon Sports Day yitabiriwe n’ikipe yo hanze y’u Rwanda. Mu nshuro ebyiri ziheruka, Rayon Sports yakinnye na Gasogi United mu 2019 ndetse na Kiyovu Sports mu 2021.
– Yasuye kandi Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali