Rayon Sports Day: Gikundiro izesurana na Vipers SC ya Robertinho

Ikipe ya Rayon Sports yemeje ko izakina na Vipers SC yo muri Uganda mu mukino wa gicuti uzaba mu birori byo kwihiza umunsi wayo wa “Rayon Sports Day 2022”.

Uyu mukino uteganyijwe ku wa Mbere, tariki ya 15 Kanama 2022..

Ibinyujije kuri Twitter, Rayon Sports yatangaje ko kuri uwo “Munsi w’Igikundiro” izakina Vipers SC yatwaye Igikombe cya Shampiyona muri Uganda ndetse ikaba itozwa n’Umunya-Brésil Robertinho wabaye muri Gikundiro.

Vipers SC iherutse gutsinda Yanga SC ibitego 2-0 mu mukino wa gicuti wabaye ku wa Gatandatu hizihizwa “Siku ya Mwananchi” ku wa Gatandatu muri Tanzania.

Nyuma yo gutsinda AS Kigali igitego 1-0 ku Cyumweru, umutoza wa Rayon Sports, Haringingo Francis, yavuze ko hari ibyo bazigira ku mukino uzabahuza na Vipers SC.

Ati “Vipers SC ni ikipe yakiniye imyiteguro hakiri kare. Yanga SC yo twatangiriye hamwe. Bari hejuru, umukino twarawurebye hari ibyo twakuyemo. Natwe tugiye kwitegura turebe ko ku mukino uzaduhuza hari ibyo tuzakuramo, hari ibyo tuziga mbere yo gutangira Shampiyona.”

Byitezwe ko kuri “Rayon Sports Day” hazerekanwa abakinnyi bashya iyi kipe yaguze barimo Mbirizi Eric wavuye muri Le Messager Ngozi yo mu Burundi, Iraguha Hadji wavuye muri Rutsiro FC, Raphael Osalue, Mucyo Didier Junior, Twagirayezu Amani na Ishimwe Ganijuru Elie bakiniraga Bugesera FC.

Hari kandi Hirwa Jean de Dieu wakiniraga Marines FC, Ngendahimana Eric wakiniraga Kiyovu Sports, Tuyisenge Arsène na Nkurunziza Félicien bakiniraga Espoir FC, Ishimwe Patrick na Kanamugire Roger bavuye muri Heroes FC na Ndekwe Félix wavuye muri AS Kigali.

Aba bose bashobora kwiyongeraho abandi bakinnyi babiri cyangwa batatu b’abanyamahanga bategerejwe muri iki cyumweru.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo