Mu gihe hakomeje kwizihizwa umunsi wahariwe Rayon Sports "Umunsi w’Igikundiro 2022", iyi kipe yerekanye abakinnyi 27 izakoresha barangajwe imbere na Kapiteni wayo, Rwatubyaye Abdul.
Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 15 Kanama 2022, ni bwo habaye Rayon Sports Day yizihirijwe kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.
Iki gikorwa cyaranzwe no gususurutsa aba-Rayon bacyitabiriye binyuze mu ndirimbo aho hatumiwe abahanzi barimo Afrique mu gihe DJ Brianne yavangaga umuziki.
Herekanywe kandi abakinnyi 27 Rayon Sports izakoresha mu mwaka w’imikino wa 2022/23 aho Kapiteni azaba ari Rwatubyaye Abdul.
Aberekanywe ni Hakizimana Adolphe (22), Rwatubyaye Abdul (4), Hirwa Jean de Dieu (2), Ngendahimana Eric (5), Hategekimana Bonheur (1), Nishimwe Blaise (6), Manishimwe Eric (8), Kanamugire Roger (11) na Muvandimwe JVM (12).
Hari kandi Mucyo Didier Junior (14), Mugisha Master (15), Ganijuru Elie Ishimwe (16), Ndekwé Bavakure Félix (17), Nkurunziza Félicien (26), Musa Esenu (20), Tuyisenge Arsène (19), Onana Essomba Willy (10), Mitima Isaac (23) na Mbirizi Eric (66).
Abandi ni Rudasingwa Prince (27), Iraguha Hadji (29), Ndizeye Samuel (25), Twagirayezu Aman (28), Paul Were (9), Iradukunda Pascal (24), Raphael Osaluwe (7) na Traoré Boubacar utarabona nimero.
Rayon Sports Day 2022 irasozwa n’umukino mpuzamahanga wa gicuti uyihuza na Vipers SC yo muri Uganda.
Amafoto: Renzaho Christophe