Rayon Day 2023:Mitima guca mu bishashi byaramugoye...Uko abakinnyi baserutse kuri Tapis rouge/red carpet

Abakunzi ba Rayon Sports bizihije Umunsi w’Igikundiro waranzwe na byinshi bitandukanye kuri Kigali Pelé Stadium, ku wa Gatandatu tariki ya 5 Kanama 2023.

Ibi birori byerekanirwaho abakinnyi n’abatoza, abafatanyabikorwa n’imyambaro mishya, bimaze kuba umuco muri Gikundiro yizihije uyu munsi ku nshuro ya gatatu yikurikiranya, ikaba iya kane muri rusange kuva mu 2019.

Ku wa Gatandatu, byabanjirijwe n’akarasisi k’abafana mu mihanda y’i Nyamirambo, kari kitabiriwe n’abarimo Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle, aho abakunzi b’iyi kipe bari banafite ibikombe byombi yegukanye mu mwaka w’imikino ushize wa 2022/23.

Guhera mu masaha y’igitondo ku wa Gatandatu umubare munini w’abafana ba Rayon Sports bari babukereye mu kwishimira umunsi wabo (Umunsi w’igikundiro) ufatwa nk’umunsi ikomeye kuri bo.

Umutambagiro w’abakunzi ba Rayon Sports wari uvanze n’indirimbo zisingiza iyi kipe, ibyapa by’abafatanyabikorwa babo ndetse n’icyapa kinini cyari cyanditseho amagambo ashimira Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame.

Ubwo herekanwaga abakinnyi, Umunye-Congo Nzinga Luvumbu Héritier wasubiye muri iyi kipe yambara ubururu n’umweru ku nshuro ya gatatu kuva mu 2021, yinjiye ku kibuga atwawe mu modoka ifunguye hejuru, agenda apepera abafana bamwishimiye, anabyina.

Benshi mu bakinnyi ba Rayon Sports bahinduye nimero bitewe n’abagera ku 10 bashya, ni mu gihe kandi Umunya-Sudani Eid Abakar Mugadam atigeze yerekanwa aho bivugwa ko azagera i Kigali ku wa Kabiri w’icyumweru gitaha.

Kalisa Rachid wasinye ku wa Kane, Luvumbu wageze i Kigali uwo munsi n’Umurundi Mvuyekure Emmanuel wageze muri Rayon Sports ku wa Gatanu, bose bahawe imyambaro ya nimero 28, 11 na 18 uko bakurikirana, kandi iriho n’amazina yabo.

Mu kumurika abakinnyi, buri mukinnyi yabanzaga guhagarara imbere y’icyapa cyerekana ko ari umunsi wa Rayon Sports, hagacanwa ibishashi, akabona gutambuka ku itapi itukura.

Uretse Luvumbu werekanwe mu buryo bwihariye,Youssef na we yaturutse ahatandukanye n’abandi kuko we yamanukiye muri VIP, agenda asuhuza abari bahicaye, amanukira mu kibuga.

KANDA HANO UREBE AMAFOTO Y’AKARASISI