Ramadhan na Ishimwe Fiston bafashije Marines FC kwigaranzura Etincelles FC (AMAFOTO)

Ndayisenga Ramadhan na Ishimwe Fiston bafashije ikipe ya Marines FC kwigaranzura umukeba Etincelles FC yaherukaga kubatsinda muri Shampiyona, bayitsinda mu mukino ubanza w’ijonjora ry’ibanze ry’igikombe cy’Amahoro cya 2019.

Marines FC niyo yakiriye uyu mukino kuri uyu wa Gatatu tariki 5 Kamena 2019. Tariki 14 Gicurasi 2019 nibwo aya makipe y’amakeba akomoka mu Mujyi umwe wa Rubavu yaherukaga guhura. Icyo gihe Marines FC yari yahagaritswe umuvuduko wo kudatsindwa imikino 7 yikurikiranya, itsindwa na Etincelles 1-0 cyatsinzwe na Mumbere Saiba Claude.

Marines FC nayo yihimuye kuri Etincelles FC iyitsinda muri uyu mukino ubanza w’igikombe cy’Amahoro ibitego 2-0. Ni ibitego byatsinzwe na Ishimwe Fiston ku munota wa 72 na Ndayisenga Ramadhan wagitsinze ku munota wa 80.

Etincelles FC yarangije uyu mukino ari abakinnyi 10 kuko ku munota wa 88 Rucogoza Aimable yahawe ikarita itukura.

Umukino wo kwishyura hagati y’amakipe yombi uteganyijwe tariki 8 Kamena 2019.

11 Etincelles FC yabanje mu kibuga

11 Marines FC yabanje mu kibuga

Uyu mukino uba ari ishiraniro

Muri Derby ntihajya haburamo gushyamirana

Uyu mufana yinjiye mu kibuga agiye gukiza abakinnyi bashyamiranaga....asohorwa n’inzego zibishinzwe...Nzeyimana Felix ushinzwe umutekano ku bibuga ni umwe mu bakomeje gufasha cyane muri aka kazi

Lt.Col. Richard Karasira uyobora Marines FC

Kambale Salita Gentil wahoze akinira Marines FC mbere yo kwerekeza muri Musanze FC muri Phase retour, yari yaje kureba uko ikipe yahozemo yitwara

Ruzindana Nsoro yari mu bakurikiye uyu mukino

Mumbele Saiba Claude waherukaga gutsinda Marines FC yaragerageje ariko biranga

Nduhirabandi Abdoulkhalim bita Coka yari yumiwe....yatangiye ingofero ireba imbere...

...ageze aho ayirebesha inyuma

Rwasamanzi Yves utoza Marines FC

Umukino ujya kurangira, Rucogoza yahawe ikarita itukura

PHOTO: UMURERWA Delphin

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo