Rafiki Football Foundation igiye gutangira guteza imbere n’umupira w’abagore

Nyuma y’uko yatangiye ifasha abahungu bakiri bato kuzamuka ndetse bamwe bakaba bari mu ikipe y’igihugu, Amavubi y’abatarengeje imyaka 17, Rafiki Football Foundation igiye no gutangira guteza imbere umupira w’abagore ibinyujije mu ikipe yayo izakina mu cyiciro cya kabiri mu bagore.

Igikorwa cyo gutoranya abazayikinamo mu cyiciro cya kabiri giteganyijwe ku cyumweru tariki 14 Nzeri 2025.

Ni igikorwa kizabera ku kibuga cya Mukarange guhera saa tanu kugera saa kumi z’umugoroba. Abazitabira iki gikorwa bazaza bitwaje ibikoresho birimo imyenda ya siporo ndetse n’inkweto zo gukinisha.

Rafiki Football Foundation yashinzwe n’abanyarwanda basigaye batuye muri Amerika muri leta ya Ohio. Kuri ubu Musoni Jeannot niwe muyobozi wayo.

Ikorera mu Karere ka Kayonza mu Murenge wa Gahini. Ifite gahunda yo guteza imbere abana bafite impano bakajya babashakira amakipe hanze y’u Rwanda haba mu bahungu ndetse n’ abakobwa.

Yatangiranye abakinnyi bakiri bato b’abahungu ndetse umwaka ushize yitabiriye amarushanwa y’abatarengeje imyaka 17 . Ibyo byatanze umusaruro kuko ifite abana 2 mu ikipe y’abatarengeje imyaka 17 aribo Nambajimana Revocat ndetse na Cyusa. Iyi kipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 17 iri kwitegura irushanwa rya CECAFA rizabera muri Ethiopia mu kwezi k’Ugushyingo uyu mwaka.

Revocat (i buryo) na Cyusa, abana 2 bavuye muri Rafiki Football Foundation bari mu ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 17 izakina CECAFA mu kwezi k’Ugushyingo muri Ethiopia

Revocat mu myitozo y’Amavubi U 17

Ubu Rafiki Football Foundation igiye gushakisha impano z’abazayikinira mu cyiciro cya kabiri mu bagore

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo