Urugendo rw’Umunya-Espagne Rafael Nadal muri Wimbledon 2022 rwageze ku musozo nyuma y’uko yikuye mu irushanwa kubera igikomere yagize ku nda, ndetse Nick Kyrgios ni we uzakina umukino wa nyuma ku Cyumweru.
Nadal w’imyaka 36 yahawe ubuvuzi ubwo yagaragazaga ko atameze neza mu mukino wa ¼ wamuhuje na Taylor Fritz ku wa Gatatu, ariko bikarangira awutsinze nyuma y’amaseti atanu.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, yagize ati “Nagerageje inshuro nyinshi mu rugendo rwanjye rwo gukina ariko ubu imvune yaba mbi cyane.”
Amakuru avuga ko isuzuma ryakorewe Rafael Nadal mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, ryagaragaje ko afite igikomere cya milimetero zirindwi ku nda.
Kwikura mu irushanwa kwe, bivuze ko Kyrgios ari we uzakina umukino wa nyuma azahuramo n’uzatsinda hagati ya Novak Djokovic na Cameron Norrie, ku Cyumweru.
Nadal yari yitoje kuri uyu wa Kane, ariko birangira ahamagaje ikiganiro n’itangazamakuru ku mugoroba.
Ubwo yakinaga ku wa Gatatu, se na mushiki we bamusabye kenshi kuva mu kibuga ariko akomeza gukina kugeza atsinze.
Mbere yo kwitabira iri rushanwa, Nadal yari afite imvune y’ikirenge ndetse yayikinanye kugeza yegukanye Rolland Garros ku nshuro ya 14 mu kwezi gushize.
Rafael Nadal yemeje ko azatakomeza muri Wimbledon 2022
/B_ART_COM>