Qatar 2022:U Rwanda rwatomboye Seychelles

Mu ijonjora ry’ibanze ryo gushakisha itike y’igikombe cy’isi kizabera muri Qatar muri 2022, u Rwanda rwatomboye Seychelles.

Ni tombora yabereye i Cairo mu Misiri ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 29 Nyakanga 2019.

Ni Tombola yahuje ibihugu 28 biri mu myanya y’inyuma muri Afurika ku rutonde ngarukakwezi rwa FIFA, aho u Rwanda rugomba kuzakina na Seychelles.

Amakipe 14 azarokoka iri jonjora ry’ibanze, azahuzwa n’andi 26 ahagaze neza ku rutonde rwa FIFA, ashyirwe mu matsinda 10.

Amakipe ya mbere 10 muri buri tsinda, hazarebwa atanu ya mbere ku rutonde rwa FIFA, ahure n’atanu akurikiraho ku rutonde rwa FIFA, maze atanu azatsinda iyo mikino ahagararire Afurika mu gikombe cy’isi kizabera muri Qatar.

Iyi mikino itegganyijwe hagati ya tariki 2 na tariki 10 Nzeli 2019. U Rwanda nirwo ruzabanza gusura Seychelles.

Uko tombola yagenze

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo