PSG Academy Rwanda yegukanye Igikombe cy’Isi gihuza amarerero ya Paris Saint-Germain

Ikipe y’Abatarengeje imyaka 13 y’Ishuri ry’umupira w’amaguru rya Paris Saint-Germain mu Rwanda (PSG Academy Rwanda) yegukanye Igikombe cy’Isi gihuza amarerero ya Paris Saint-Germain nyuma yo gutsinda iya Brésil igitego 1-0.

Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 23 Gicurasi 2022, ni bwo kuri Parc des Princes i Paris habereye imikino ya nyuma y’irushanwa mpuzamahanga rihuza amarerero ya Paris Saint-Germain mu bihugu bitandukanye.

Ikipe y’u Rwanda y’Abatarengeje imyaka 13 yegukanye Igikombe nyuma yo gutsinda iya Brésil igitego 1-0.

Mu batarengeje imyaka 11, u Rwanda rwasoreje ku mwanya wa kane nyuma yo gutsindwa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ikipe y’Abatarengeje imyaka 13 yageze mu mukino wa nyuma isezerereye Misiri ku bitego 3-1 mu gihe iy’Abatarengeje imyaka 11 yatsinzwe na Brésil ibitego 3-2 muri 1/2.

Ni ubwa mbere Académie ya Paris Saint-Germain mu Rwanda yari yitabiriye iyi mikino yari imaze iminsi ine ibera mu Bufaransa.

Ku wa 27 Ugushyingo 2021 ni bwo kuri Stade ya Huye hatangijwe Ishuri ry’umupira w’amaguru ry’ikipe ya Paris Saint Germain (PSG) yo mu Bufaransa rizajya ryigisha abana b’Abanyarwanda umupira w’amaguru rigafasha n’abatoza kunguka ubumenyi.

Ryashyizweho binyuze mu bufatanye bwa PSG na Visit Rwanda, bugamije guteza imbere no kumenyekanisha ubukerarugendo bw’u Rwanda.

Ku ikubitiro, iri shuri ririmo abana baba mu Karere ka Huye bagera ku 172 bari mu byiciro icyenda, barimo abafite imyaka itandatu kugeza ku myaka 14. Harimo abakobwa 62 n’abahungu 110. Intego ni uko mu cyiciro cya mbere hazatozwa abana 200.

Igikorwa cyo gutangiza iri shuri ku mugaragaro cyitabiriwe n’icyamamare Raimundo Souza Veira de Oliveira, uzwi nka Rai, wahoze akinira ikipe ya PSG, akaba yari mu ruzinduko rw’iminsi itatu mu Rwanda.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo