Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, ikipe y’Abatarengeje imyaka 13 y’Ishuri ry’umupira w’amaguru rya Paris Saint-Germain mu Rwanda (PSG Academy Rwanda) yageze i Kigali ikubutse mu Bufaransa nyuma yo kwegukana Igikombe cy’Isi gihuza amarerero ya Paris Saint-Germain nyuma yo gutsinda iya Brésil.
Ku wa Mbere, tariki ya 23 Gicurasi 2022, ni bwo kuri Parc des Princes i Paris habereye imikino ya nyuma y’irushanwa mpuzamahanga rihuza amarerero ya Paris Saint-Germain mu bihugu bitandukanye.
Ikipe y’u Rwanda y’Abatarengeje imyaka 13 yegukanye Igikombe nyuma yo gutsinda iya Brésil kuri penaliti.
Mu batarengeje imyaka 11, u Rwanda rwasoreje ku mwanya wa kane nyuma yo gutsindwa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ikipe y’Abatarengeje imyaka 13 yageze mu mukino wa nyuma isezerereye Misiri ku bitego 3-1 mu gihe iy’Abatarengeje imyaka 11 yatsinzwe na Brésil ibitego 3-2 muri ½.
Mu mikino y’amatsinda yakinwe ku wa Gatandatu, ikipe ya Académie y’u Rwanda y’Abatarengeje imyaka 13, yari yanyagiye ikipe y’igihugu ya Qatar ibitego 6-0 ndetse inatsinda iya Korea ibitego 4-0.
Ku Cyumweru, Ikipe y’u Rwanda yanyagiye iya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ibitego 5-1 inatsinda u Bufaransa 3-0 bituma ikatisha itike ya ½.
Uretse kwegukana igikombe n’umwanya wa gatatu ku Banyarwanda, Ganza Tabu Arlick yabaye umunyezamu w’irushanwa mu batarengeje imyaka 13 naho mugenzi we, Ujeneza Patrick, aba rutahizamu w’irushanwa.
Ni ubwa mbere Académie ya Paris Saint-Germain mu Rwanda yari yitabiriye iyi mikino yamaze iminsi ine ibera mu Bufaransa.
Ku wa 27 Ugushyingo 2021 ni bwo kuri Stade ya Huye hatangijwe Ishuri ry’umupira w’amaguru ry’ikipe ya Paris Saint Germain (PSG) yo mu Bufaransa rizajya ryigisha abana b’Abanyarwanda umupira w’amaguru rigafasha n’abatoza kunguka ubumenyi.
Ryashyizweho binyuze mu bufatanye bwa PSG na Visit Rwanda, bugamije guteza imbere no kumenyekanisha ubukerarugendo bw’u Rwanda.
Ku ikubitiro, iri shuri ririmo abana baba mu Karere ka Huye bagera ku 172 bari mu byiciro icyenda, barimo abafite imyaka itandatu kugeza ku myaka 14. Harimo abakobwa 62 n’abahungu 110. Intego ni uko mu cyiciro cya mbere hazatozwa abana 200.
Igikorwa cyo gutangiza iri shuri ku mugaragaro cyitabiriwe n’icyamamare Raimundo Souza Veira de Oliveira, uzwi nka Rai, wahoze akinira ikipe ya PSG, akaba yari mu ruzinduko rw’iminsi itatu mu Rwanda.
Bamwe mu bafana bazwi ndetse n’ishuri ry’umupira w’Amaguru, Agaciro Football bari baje kubakira
Bamwe mu babyeyi bari baje kwakira abana babo
Edmond Nkusi ushinzwe iterambere ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (ubanza i bumoso), Sheih Hamdan ukuriye Ijabo ryawe Rwanda, Henry Muhire, umunyamabanga wa FERWAFA ni bamwe mu bari baje kwakira aba bana