Pre-Season Agaciro Tournament:Kimonyi yatangiye itsinda Travelline FC(AMAFOTO)

Ikipe ya Kimonyi yo mu Karere ka Musanze yatangiye neza irushanwa rya Pre-Season Agaciro Tournament itsinda 1-0 Traveline FC mu mukino wabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 29 Gicurasi 2024 kuri Kigali Pele Stadium.

Ni umukino wabimburiye iyo ku munsi wa gatatu w’iri rushanwa aho bakiri gukinira mu matsinda. Kimonyi FC iri mu itsinda ririmo Traveline FC , DNA na Brazil and Friends y’i Rubavu.

Umukino wa kabiri, Kimonyi FC izakira Brazil and Friends kuri Stade Ubworoherane kuri uyu wa Gatandatu tariki 1 Kamena 2024.

Iyi mikino ihuza amakipe atandukanye ari mu biruhuko imaze kumenyerwa nka ’Agaciro Pre- Season Tournament’ iri gukinwa ku nshuro ya gatatu. Yatangiye tariki 25 Gicurasi 2024.

Riri guhuriza hamwe amakipe 16 ahatanira igikombe aho abakinnyi akenshi bayagaragaramo biganjemo abasanzwe bakina muri shampiyona y’icyiciro cya mbere aho baryifashisha nko gukomeza kwitegura imikino ikomeye ndetse n’abanyamahanga bari gushakisha amakipe mu Rwanda.

Amakipe ari mu matsinda ane aho buri tsinda rigizwe n’amakipe ane maze abiri ya mbere akazahita abona itike ya ¼.

11 Kimonyi FC yabanje mu kibuga

11 Travelline FC yabanje mu kibuga


Imurora Japhet usanzwe ari umutoza wungirije muri Musanze FC niwe uri gutoza Kimonyi FC

Lomami Marcel niwe utoza Travelline FC

PHOTO:RENZAHO CHRISTOPHE

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo