Ikipe ya Brazil & Friends y’abakinnyi bakomoka mu Karere ka Rubavu n’inshuti zabo yatangiye irushanwa rya Pre-Season Agaciro Tournament inganya 1-1 na DNA mu mukino wabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 29 Gicurasi 2024 kuri Kigali Pele Stadium.
Brazil & Friens iri mu itsinda ririmo Kimonyi FC, Traveline FC na DNA. Igitego cya Brazil & Friends cyatsinzwe na Niyonkuru Sadjati, Emmanuel wa DNA aracyishyura, umukino urangira ari 1-1.
Umukino wa kabiri, Kimonyi FC izakira Brazil and Friends kuri Stade Ubworoherane kuri uyu wa Gatandatu tariki 1 Kamena 2024.
Iyi mikino ihuza amakipe atandukanye ari mu biruhuko imaze kumenyerwa nka ’Agaciro Pre- Season Tournament’ iri gukinwa ku nshuro ya gatatu. Yatangiye tariki 25 Gicurasi 2024.
Riri guhuriza hamwe amakipe 16 ahatanira igikombe aho abakinnyi akenshi bayagaragaramo biganjemo abasanzwe bakina muri shampiyona y’icyiciro cya mbere aho baryifashisha nko gukomeza kwitegura imikino ikomeye ndetse n’abanyamahanga bari gushakisha amakipe mu Rwanda.
Amakipe ari mu matsinda ane aho buri tsinda rigizwe n’amakipe ane maze abiri ya mbere akazahita abona itike ya ¼.
11 DNA yabanje mu kibuga
11 Brazil & Friends yabanje mu kibuga
Haruna niwe kapiteni wa Brazil & Friends ikinamo abakinnyi bakomoka mu Karere ka Rubavu
PHOTO:RENZAHO CHRISTOPHE
/B_ART_COM>