Portugal yanyagiye u Busuwisi 6-1 muri 1/8 cy’Igikombe cy’Isi

Umutoza wa Portugal, Fernando Santos, yafashe umwanzuro wo kwicaza ku ntebe y’abasimbura Cristiano Ronaldo,anyagira Ubusuwisi ibitego 6-1 birimo 3 by’umusimbura w’iki gihangange Goncalo Ramos.

Santos yagaragaje ko atishimiye imyitwarire ya Ronaldo ubwo yasimburwaga mu mukino baheruka gukina na Koreya y’Epfo kandi bwari ubwa mbere mu mikino 31 kuva mu mwaka wa 2008 adatangira mu marushanwa akomeye.

Portugal yirengagije ko uyu mukinnyi w’imyaka 37 adahari,inyagira Ubusuwisi
ibifashijwemo na rutahizamu wa Benfica w’imyaka 21,Ramos watsinze ibitego 3 mu mukino umwe,bwa mbere muri iri rushanwa.

Concalo Ramos yatsinze ibitego 3 ku munota wa 17, 51, 67,ibindi bitsindwa na Pepe ku munota wa 33, R. Guerreiro kuwa 55 na Rafael Leao ku munota wa 2 mu yongerewe kuri 90.Igitego cy’impozamarira cy’Ubusuwisi cyatsinzwe na Manuel Akanji ku munota wa 58.

Umutoza wa Portugal, yakuyemo Ramos yinjiza Ronaldo ku munota wa 74 uyu munyabigwi ahabwa amashyi adasanzwe n’abafana.

Ronaldo yashyize umupira mu nshundura ariko umusifuzi yemeza ko yaraririye.

Undi musore witwaye neza mu minota mike yakinnye ni Rafael Leao wimyaka 23,watsinze igitego cyiza cyane,cyabaye icya kabiri atsinze nyamara ahabwa iminota mike cyane yo gukina.

Portugal yatsinze biyoroheye uyu mukino, ihita ikatisha itike yo kuzahura na Maroc muri 1/4 cy’irangiza ku wa Gatandatu.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo