Polisi y’u Rwanda yakebuye abafana bagaragaza imyitwarire mibi ku gihe cy’imikino y’amakipe yabo, irimo gusagarira bagenzi babo, abakinnyi ndetse n’abasifuzi, ko imyitwarire nk’iyo ihungabanya umudendezo rusange bakwiye kuyicikaho kandi ko ihanwa n’amategeko.
Ni nyuma y’uko byagiye bigaragara mu mikino itandukanye aho bamwe mu bafana bagiye bateza umutekano mucye bakibasira abo bahanganye ndetse bakanabakomeretsa.
Mu mezi abiri ashize ku itariki 22 Ukuboza 2022, nyuma y’umukino w’umunsi wa 15 wa Shampiyona wahuje APR FC na Etincelles kuri sitade umuganda mu karere ka Rubavu, abafana bakubise bikomeye abo bari bahanganye nabo mu mukino wahuje amakipe bafana birangira bajyanywe mu bitaro.
Ni nyuma y’uko ku itariki ya 11 Ukuboza, mu mukino w’umunsi wa 13 wa Shampiyona Etincelles yari yakiriyemo Rayon Sport kuri sitade Umuganda, umunyamakuru yahohotewe n’abafana asohoka umukino utarangiye.
Ni mu gihe mu mukino wahuje ikipe ya Kiyovu Sport na Gasogi United ku itariki ya 20 Mutarama, muri uyu mwaka, kuri sitade ya Bugesera, bamwe mu bafana nyuma yo kutishimira imisifurire yaranze umukino, baje kugaragaza imyitwarire mibi yo gusagarira umusifuzi baramutuka.
Mu rugomo ruherutse ni aho ku Cyumweru tariki ya 12 Gashyantare, mu mukino APR FC yakiriyemo Rayon Sports kuri sitade mpuzamahanga ya Huye, ubwo wari urangiye abafana bataha i Kigali bamwe muri bo bagaragaye batera amabuye imodoka yari itwaye abafana b’ikipe bari bahuriye mu mukino bakomeretsa abagera kuri 6 bari bayirimo.
Batandatu muri abo bafana baje gutabwa muri yombi na Polisi ku wa Kabiri tariki ya 14 Gashyantare, kugira ngo bakurikiranwe mu butabera.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera, yavuze ko imikino ari umwanya mwiza wo kwidagadura no gusabana, idakwiye guhindurwamo urubuga rw’amakimbirane n’imirwano .
Yagize ati: “Imikino by’umwihariko amarushanwa y’umupira w’amaguru, ategurwa hagamijwe kwidagadura no gusabana ku mpande zombi zihuriye ku mukino, ntabwo rero ari umwanya wo guteza urugomo no gusagarira abandi ubahungabanyiriza umudendezo bitewe n’uko utishimiye ibyavuye mu mukino.”
Yunzemo ati: ”Nta muntu n’umwe wemerewe kubuza abandi uburenganzira bwabo, noneho iyo utangiye kubasagarira, ubatuka, ubatera amabuye kugeza n’ubwo ubakomeretsa icyo gihe amategeko azaguhana.”
CP Kabera yasabye abafana kwihanganira ibivuye mu mikino ihuza amakipe bafana, byaba ari ugutsinda cyangwa gutsindwa, aburira abagifite iyi myumvire yo guteza imvururu n’amakimbirane mu gihe amakipe yabo yatsinzwe ko batazihanganirwa, bazafatwa bagakurikiranwa.
Ingingo ya 121 yo m u itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko umuntu wese, abishaka, ukomeretsa undi, umukubita cyangwa umusagarira ku buryo bwa kiboko bubabaje aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu (500.000 FRW) ariko atarenze miliyoni imwe (1.000.000 FRW).