Police yatangiye shampiyona itsinda Musanze FC (PHOTO &VIDEO)

Mu mukino wabaye kuri iki cyumweru tariki 15 Nzeri 2024, ikipe ya Police FC yatangiye Shampiyona itsinda Musanze FC 1-0.

Ni umukino wakiriwe na Musanze FC kuri Stade Ubworoherane. Wari umukino w’umunsi wa 3 wa Shampiyona ariko Police FC yo yakinaga uwa mbere kuko imikino ibiri ya mbere yari ibirarane kuko yari ikiri mu marushanwa nyafurika ya CAF Confederation Cup.

Police FC yatsindiwe na Mugisha Didier ku munota wa 80. Ni nyuma y’uko yari yinjiye asimbuye.

Police FC yahise igira amanota 3 naho Musanze FC igumana inota rimwe. Kuri uyu wa Gatatu, Police FC izasura Etincelles FC mu mukino w’ikirarane.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo