Ikipe ya Polisi y’u Rwanda y’umukino w’intoki wa Volleyball mu bagore (Police Women VC), kuri iki Cyumweru tariki ya 9 Nyakanga, yegukanye igikombe cy’irushanwa ryo kwibohora ku nshuro ya mbere (Rwanda Volleyball Liberation Cup Tournament).
Ni nyuma yo gutsinda ikipe ya APR VC amaseti 3-1, ku mukino wa nyuma wabereye ku kibuga cya BK Arena.
Iri rushanwa, ryatangiye ku wa Gatandatu tariki 8 Nyakanga, ryitabirwa n’amakipe 6 y’abagore ari yo Police VC, APR VC, RRA VC, IPRC Huye, IPRC Kigali na Ruhango VC.
Ikipe ya APR WVC yageze ku mukino wa nyuma isezereye RRA WVC, nyuma yo kuyitsinda bigoranye amaseti 3-2 mu gihe Police WVC, yo yahageze isezereye Ruhango WVC iyitsinze amaseti 3-1.
Umukino wa nyuma watangiye ushyushye, urangwa no guhangana ku mpande zombi, ariko Police VC ikaza kujya inyuzamo igashyiramo ikinyuranyo cy’amanota, aho iseti ya mbere yaje kurangira ku manota 25-14 ya APR VC, iseti ya kabiri Police VC iyitsinda ku manota 25-18, mu gihe iseti ya gatatu yaje kurangira APR iyitsinze amanota 25-20 bakina iseti ya Kane aho Police VC yayitsinze ku manota 25-14, Police VC yegukana igikombe .
Police WVC yegukanye iri rushanwa ryakinwaga ku nshuro ya mbere yahawe miliyoni 1Frw, APR WVC ihabwa ibihumbi 700Frw.
Umwanya wa gatatu wegukanywe na RRA VC itsinze Ruhango VC amaseti 3-1 inahabwa ibihumbi 500Frw.
Police WVC yaherukaga kwegukna ikindi gikombe cyo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 (Genocide memorial tournament).
Police WVC yatangiye kwitwara neza ku munsi wa mbere w’irushanwa ubwo bari mu majonjora