Kuri iki cyumweru tariki 7 Ukuboza 2025, ikipe ya Police y’abagore yanganyije na Rayon Sports y’abagore 1-1 bituma iguma ku mwanya wa mbere.
Hari mu mukino wabereye i Shyorongi guhera saa cyenda z’umugoroba.
Igitego cya Rayon Sports cyatsinzwe na Gikundiro mu minota ya mbere y’umukino cyishyurwa na Lukia kuri coup franc yatsinze umukino ujya kurangira. Niwo mukino wa mbere Lukia yari ahuye na Rayon Sports yahozemo umwaka ushize.
Kunganya uyu mukino byatumye Police WFC ikomeza kuyobora urutonde n’amanota 22 naho Rayon Sports yo iguma ku mwanya wa kabiri n’amanota 19.






























































































/B_ART_COM>