Police HC yatsinze Gicumbi HC yisubiza Igikombe cya Shampiyona ya Handball (Amafoto)

Police HC yegukanye Igikombe cya Shampiyona y’umukino wa Handball ku nshuro ya gatatu yikurikiranya, nyuma yo gutsinda Gicumbi HC ibitego 32-27, ku mukino wa nyuma wo kwishyura wabaye kuri iki Cyumweru, tariki ya 17 Nyakanga 2022.

Ikipe y’abashinzwe umutekano yasabwaga gutsinda uyu mukino igahita yegukana iri rushanwa hatagombye kwitabazwa umukino wa gatatu, dore ko yari yatsinze umukino ubanza wabereye i Gicumbi tariki ya 10 Nyakanga ku bitego 41-35 .

Igice cya mbere cy’uyu mukino wa kabiri wabereye kuri Maison des Jeunes i Kimisagara, imbere y’abantu batari bake, cyarangiye Police HC iri imbere n’ibitego 19-15.

Gicumbi HC yatangiye umukino isabwa kugabanya ikinyuranyo kuko biturutse mu gutakaza imipira myinshi no kutugarira uko bikwiye, yabanje gutsindwa ibitego bine yo itarareba mu izamu rya Police HC.

Mu gice cya kabiri, yagerageje kuzamura urwego, uko Police HC itsinze na yo igatsinda ariko igorwa cyane n’abanyezamu b’ikipe y’abashinzwe umutekano.

Umukino warangiye Police Handball Club yashyizemo ikinyuranyo cy’ibitego bitanu (32-27) ndetse byari ibyishimo ku bakinnyi, abayobozi n’abafana bari baje gushyigikira iyi kipe isa n’aho imaze kwigarurira Handball yo muri Afurika y’Iburasirazuba no Hagati.

Umutoza wa Police HC, IP Ntabanganyimana Antoine yavuze ko bashakaga kwihorera kuri Gicumbi HC yabatsinze mu mikino yo Kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse bakisubiza igikombe cya Shampiyona.

Ati ”Umukino ntabwo wari woroshye. Gicumbi HC ni ikipe imaze iminsi iduha akazi, ubundi twari tumaze igihe dutwara ibikombe, ariko mwabonye ko yadutwaye ibikombe bibiri bikurikirana. Hari abakinnyi twari twaratakaje, dushaka ababasimbura.”

Ku ruhande rwa Gicumbi HC, umutoza wayo yavuze ko umunyezamu we bitamukundiye kuri iki Cyumweru mu gihe kandi yabuze abakinnyi bazi gutera mu izamu ndetse ngo ni cyo bazibandaho ubutaha.

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Nzabonimpa Emmanuel, ni umwe muri baje gushyigikira ikipe yagaragaje urwego rudasanzwe muri uyu mwaka, aho yari yicaranye n’abayobozi ba FERWAHAND barangajwe imbere na Perezida wayo, Twahirwa Alfred.

Police HC yatwaye igikombe mu 2019 mbere y’uko COVID-19 ihagarika amarushanwa, yongeye kwisubiza Shampiyona ndetse ni ku nshuro ya munani iyegukanye guhera mu 2011.

Iyi kipe izahagarira u Rwanda mu mikino y’amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane wa Afurika (Africa Handball Champions League) izabera muri Tunisia muri uyu mwaka.

Izitabira kandi irushanwa rihuza amakipe ya gipolisi rizabera mu Rwanda n’irindi rya ECAH rihuza amakipe yo muri Afurika y’Iburasirazuba n’iyo Hagati (ECAHF) rizabera muri Zanzibar.

Vision Jeunesse Nouvelle y’i Rubavu yegukanye Shampiyona mu Cyiciro cya Kabiri, itsinze UR Nyarugenge zizazamukana ibitego 41-37.

Mu bagore, Igikombe cya Shampiyona cyegukanywe na Kiziguro SS.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo