Police FC yirangayeho yatsinzwe na AS Kigali mu Gikombe cy’Amahoro (Amafoto)

Igitego cyinjijwe na Shaban Hussein Tchabalala mu gice cya mbere, cyafashije AS Kigali gutsinda Police FC 1-0 mu mukino ubanza wa ½ cy’Igikombe cy’Amahoro wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo kuri uyu wa Kane.

Wari umukino mwiza, wiganjemo gusatirana n’ishyaka bitandukanye n’uwo abantu babonye ubwo Rayon Sports yakinaga na APR FC ku wa Gatatu.

Police FC yihariye umupira mu gice cya mbere ndetse isatira bikomeye, ariko inshuro ebyiri umupira wageze mu izamu rya AS Kigali ntizemerwa kubera amakosa.

Habura iminota itatu ngo igice cya mbere kirangire ni bwo AS Kigali yafunguye amazamu ku gitego cyinjijwe na Shabani Hussein Tchabalala n’umutwe ku mupira uretse wabanje gukora ku mutwe wa Abouba Sibomana nyuma yo guterwa na Haruna Niyonzima.

Mu minota 10 ibanza y’igice cya kabiri, AS Kigali yaburiye Police FC ko ishobora kuyitsinda ibindi bitego; aho uburyo bwa mbere ari umupira wahinduwe mu rubuga rw’amahina na Tchabalala, Abubakar Lawal ananirwa kuwushyira mu izamu ujya hanze. Nyuma yaho gato, na Haruna yateye ishoti rikomeye risubizwa inyuma n’umutambiko w’izamu.

Police FC yongeye kwiharira umupira nyuma yaho, ibona uburyo burimo umupira uteretse watewe na Hakizimana Muhadjiri, ushyirwa muri koruneri n’umunyezamu Ntwari Fiacre.

Twizeyimana Martin Fabrice yahushije uburyo bwiza ku mupira yatereye mu rubuga rw’amahina ufatwa na Ntwari mbere y’uko Sibomana Abouba atera ishoti rikomeye ryasubijwe inyuma n’umutambiko w’izamu.

Ubundi buryo bwabonetse bukurikirana n’ubu ni umupira winjiranywe mu rubuga rw’amahina na Sibomana Patrick ‘Pappy’, awuhinduye mu izamu ukorwaho na Hakizimana Muhadjiri ujya hejuru.

Police FC yakomeje gusatira no mu minota ya nyuma ariko igorwa no kurenza umupira kuri ba myugariro n’umunyezamu ba AS Kigali.

Habura umunota umwe ngo umukino urangire, AS Kigali yashoboraga kubona igitego cya kabiri ariko ishoti ryatewe na Ndekwe Félix nyuma yo gusiga abakinnyi b’inyuma ba Police FC, rikurwamo n’umunyezamu Ndayishimiye Eric ‘Bakame’ washyize umupira muri koruneri.

Umukino wo kwishyura uzakirwa na Police FC ku wa Gatatu, tariki ya 18 Gicurasi 2022.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo