Ikipe ya Polisi y’u Rwanda y’umupira w’amaguru ‘POLICE FC’ kuri uyu wa Gatatu, tariki 17 Kanama, yerekanye abagize Komite nyobozi n’abakinnyi bashya bagera kuri barindwi izifashisha muri uyu mwaka w’imikino wa 2022/2023 uzatangira ku wa Gatanu, tariki 19 Kanama.
Komite nyobozi nshya ikuriwe na ACP Yahya Mugabo Kamunuga wagizwe Umuyobozi mukuru (Chairman) wa Police FC, ACP (rtd) Bosco Rangira, yagizwe Vice Chairman wa mbere, mu gihe Superintendent of Police (SP) Regis Ruzindana, yagizwe Vice Chairman wa Kabiri, ushinzwe isoko ry’abakinnyi.
Uwahoze ari umutoza w’ikipe y’igihugu, Amavubi; Vincent Mashami azasimbura umunya Ecosse, Francis Nuttall Elliot, nk’umutoza mukuru aho azafatanya na Alain Kirasa nk’umutoza wungirije.
Abashinzwe tekinike barimo Serge Mwambari, umutoza ushinzwe imyitozo ngororamubiri, Thomas Higiro (umutoza w’abazamu) na Aimable Ntarengwa, Ushinzwe ubuyobozi bwa tekinike.
Abakinnyi bashya barimo umunyezamu Emery Mvuyekure, wavuye muri Tusker FC yo muri Kenya, Marc Nkubana wavuye muri Gasogi United, Shami Carnot wakiniraga ’The Winner’ yo mu cyiciro cya kabiri, Patrick Ruhumuriza wazamukiye muri Interforce FC, Jean Baptiste Mugiraneza Migi, Aman Hakizimana na Moss Rurangwa , wakiniraga AS Kigali.
ACP Kamunuga mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, yasobanuye ko Mashami azatangira imirimo ashinzwe ku itariki ya mbere Nzeri, bitewe n’uko amasezerano y’umutoza Nuttal yasimbuye azarangira ku wa 31 Kanama.
N’ubwo muri iki gihe Nuttall ari hanze y’igihugu, ACP Kamunuga yavuze ko umutoza wungirije, Kirasa, azaba afashe ikipe kugeza ku ya 1 Nzeri, ubwo Mashami azatangira ku mugaragaro nk’umutoza mukuru.
ACP Kamunuga yagize ati: "Polisi FC izakomeza politiki yo gukoresha abakinnyi b’imbere mu gihugu gusa, kandi hazibandwa cyane ku guteza imbere impano z’abakiri bato mu ikipe ya Interforce."
Yokomeje agira ati: "Muri uyu mwaka w’imikino, icyo tuzashyira imbere ni ugutwara ibikombe nk’ikipe ifite ubushobozi bwo guhatana, iyi ikaba ari yo nshingano ya mbere y’umutoza mushya. Dufite abakinnyi bashya mu rwego rwo kuziba icyuho, dufite kandi abatoza bashya kandi bafite uburambe mu gutoza, bityo rero intego ni imwe ni ukwegukana intsinzi.”
Yongeyeho ko mu bihe biri imbere, Polisi y’u Rwanda iteganya kuzatangiza ikipe y’abagore y’umupira w’amaguru.
Ku ruhande rwe, umutoza Mashami yagize ati: "Mfashe inshingano zagiye zikorwa n’abandi batoza benshi mbere, ariko nk’umutoza mushya, nishimiye isura nshya y’ikipe ya Polisi FC. Naganiriye n’abakinnyi kandi Inshingano zacu barazumva neza. Abashinzwe tekinike bagize uruhare mu gushaka abakinnyi bashya kugira ngo hongerwe amaraso mashya mu ikipe kandi bose bazwiho ubuhanga. "
Yakomeje agira ati: "intsinzi igerwaho binyuze mu kugira imyumvire imwe, intego, n’icyerekezo kimwe. Benshi muri aba bakinnyi batwaye ibikombe haba hano mu Rwanda ndetse no hanze, bafite ubunararibonye, bumva uburyo gutwara igikombe bishoboka ndetse n’icyo bisaba haba ku mubiri no mu mutwe.”
Ntakintu wageraho utagikoreye, dukeneye gukora cyane kugira ngo duhindure amateka, duheshe ikipe ya Polisi FC igikombe cya Shampiyona y’igihugu. Ibyo biradusaba kwigomwa ... buri mukinnyi agakora nka Kapiteni.
Dufite intwaro, inkunga y’ubuyobozi ahasigaye ni ahacu nk’ikipe kugira intego imwe yo kwitwara neza mu mwaka wose w’imikino. "
/B_ART_COM>