Police FC yatsinze Rayon Sports mu wa gishuti (AMAFOTO)

Mu mukino wa gishuti, Police FC yatsinze Rayon Sports 1-0 cya Sibomana Patrick Pappy mu mukino wo kwitegura isubukurwa rya shampiyona riteganyijwe mu mpera z’icyumweru gitaha.

Ni umukino wabereye kuri Stade Muhanga ku wa 14 Mutarama 2023. Ni umukino wari wakiriwe na Rayon Sports ari naho izajya yakirira imikino yayo.

Igice cya mbere cyarangiye ari 0-0. Police FC yinjije igitego ku munota wa 80 gitsinzwe na Sibomana Patrick Pappy.

Police FC izasubukura Shampiyona tariki 20 Mutarama 20223 mu Bugesera yakirwa na Gorilla FC saa sita n’igice. Rayon Sports izasubukura Shampiyona yakira Musanze FC kuri Stade ya Muhanga tariki 21 Mutarama 2023 guhera saa cyenda n’igice.

11 Police FC yabanje mu kibuga

11 Rayon Sports yabanje mu kibuga

Perezida wa AS Muhanga yarebye uyu mukino

Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele yarebye uyu mukino

Luvumbu yakinaga umukino wa kabiri kuva ageze muri Rayon Sports

Sibomana Patrick Pappy niwe watsinze iki gitego

Mu minota y’inyongera, Mitima yahawe ikarita itukura nyuma yo gukubita igipfunsi Eric Nsabimana bahimba ’Zidane’

PHOTO:Fabrice Tuyizere

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo