Ibitego byo mu bice byombi byafashije Police FC gutsinda Musanze FC 2-0 mu mukino wa gicuti wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo kuri uyu wa Gatandatu.
Amakipe yombi yakinnye uyu mukino wa gicuti hitegurwa umwaka mushya w’imikino uzatangira tariki ya 19 Kanama 2022.
Nta buryo bugaragara bugana mu izamu bwabonetse mu minota 30 ibanza yaranzwe no gusatira kwa Police FC yari yabanjemo abakinnyi biganjemo ab’ikipe ya mbere.
Musanze FC yakoze impinduka hakiri ku munota wa 33, Munyeshyaka Gilbert asimburwa na Kwizera Jea Luc naho myugariro Manzi Aimable wavunitse aha umwanya Uwiringiyimana Christophe.
Ku munota wa 34 ni bwo ikipe y’abashinzwe umutekano yafunguye amazamu ku gitego cyinjijwe na Sibomana Patrick kuri penaliti, ni nyuma y’uko umusifuzi Ruzindana Nsoro yari yerekanye ko Habineza Is’had yakoreye umupira mu rubuga rw’amahina.
Police FC yashoboraga gutsinda igitego cya kabiri mbere y’uko amakipe yombi ajya kuruhuka, ariko umupira watewe na Sibomana Patrick ukurwamo n’umunyezamu Muhawenayo Gad.
Police FC yakoze impinduka mu bihe bitandukanye by’igice cya kabiri, yatsinze igitego cya kabiri ku munota wa 53, cyinjijwe na Nshuti Dominique Savio wari umaze iminota umunani asimbuye.
Musanze FC yasatiriye ishaka kwishyura ariko umupira uteretse watewe na Kapiteni wayo, Niyonshuti Gad n’undi watewe na Namanda Luke Wafula, yombi ikurwamo n’umunyezamu Mvuyekure Emery.
Mashami Vincent utoza Police FC yarebeye umukino muri stade mu gihe amabwiriza yo mu kibuga yatanzwe na Kirasa Alain umwungirije.
Undi mukino wa gicuti wabaye kuri uyu wa Gatandatu ni uwo Sunrise FC yatsinzemo Rwamagana City FC ibitego 3-0.
Abakinnyi babanje mu kibuga hagati ya Police FC na Musanze FC
Police FC: Mvuyekure Emery, Ndayishimiye Antoine Dominique (c), Rutanga Eric, Mukengere Christian, Moussa Omar, Ngabonziza Pacifique, Iyabivuze Osée, Nsabimana Eric, Nkubana Marc, Twizeyimana Martin Fabrice na Sibomana Patrick.
Abasimbura: Habarurema Gahungu, Hakizimana Amani, Mugiraneza Jean Baptiste, Ntirushwa Aime, Rurangwa Mossi, Turatsinze John, Shami Sibomana, Ntwari Evode, Ruhumuriza Patrick na Kwizera Janvier.
Musanze FC: Muhawenayo Gad, Héritier François Lulihoshi, Harerimana Obed, Dusabe Jean Claude, Manzi Aimable, Munyeshyaka Gilbert, Isaac Nsengiyumva, Nduwayo Valeur, Habineza Is’haq, Dufitumufasha Pierre na Victor Omondi.
Abasimbura: Ntaribi Steven, Uwiringiyimana Christophe, Muhire Anicet, Nshimiyimana Clement, Ben Ocen, Namanda Luke Wafula, Peter Agblevor, Kwizera Jean Luc, Niyijyinama Patrick na Niyonshuti Gad.
AMAFOTO: Renzaho Christophe
/B_ART_COM>