Police FC yatsinze Musanze FC iyikura ku mwanya wa kabiri (AMAFOTO)

Ikipe ya Police FC yatsinze Musanze FC ibitego 3-0 mu mukino w’umunsi wa 15 wa Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, ihita iyikura ku mwanya wa kabiri ku rutonde rw’agateganyo.

Ni umukino wabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 12 Ukuboza 2023 kuri Kigali Pele Stadium guhera saa cyanda z’amanywa, wakirwa na Police FC.

Mbere y’uyu mukino, Musanze FC niyo yari iri ku mwanya wa kabiri ku rutonde rw’agateganyo.

Ku munota wa 47, Hakizimana Muhadjili yafunguye amazamu atsindira Police FC igitego atsinda igitego cya kure ku ishoti ritunguranye yateye. Bigirimana Abed yatsinze igitego cya kabiri, Muhadjili atsinda igitego cya gatatu ku munota wa 65.

Gutsinda uyu mukino byatumye Police FC isoza imikino ibanza iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 31. APR FC ya mbere ifite amanota 33. Musanze FC yahise ijya ku mwanya wa 3 n’amanota 29. Rayon Sports ya 4 ifite amanota 27.

Urutonde rw’agateganyo

Abasimbura ba Musanze FC

Umutoza Mashami utoza Police FC na Bisengimana Justin umwungirije

Abagize Staff ya Police FC

Umupira si intambara ahubwo uhuza abantu ! Umutoza Mashami asuhuzanya na Habimana Sosthene utoza Musanze FC mbere y’uko umukino utangira

11 Musanze FC yabanje mu kibuga

11 Police FC yabanje mu kibuga

Umusifuzi wa kane yasabye abatoza bombi guha amayeri abakinnyi babo aho guterana amagambo hagati yabo

I bumoso hari Mugiraneza Jean Baptiste Migi , hagati ni Imurora Japhet bafatanya na Sosthene gutoza Musanze FC isoje imikino ibanza iri ku mwanya wa gatatu

Staff ya Musanze FC

Rutonesha Hesbone wakinnye neza mu kibuga hagati ku ruhande rwa Police FC

Ngabonziza Jean Paul niwe wayoboye uyu mukino

Abedi witwaye neza akanatsinda igitego

Muhadjili watsinze ibitego 2 harimo kimwe cy’ishoti rya kure cyari kiryoheye ijisho

Ntijyinama Patrick bahimba Mbogamizi, Kapiteni wa Musanze FC

Perezida wa Musanze FC, Tuyishimire Placide uherekeza ikipe ye aho yakiniye hose

Rwabukamba JMV bahimba Rukara, Visi Perezida wa mbere wa Musanze FC

I bumoso hari Muhizi, Visi Perezida wa kabiri wa Musanze FC