Police FC yatsinze Gasogi United igera ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro (AMAFOTO)

Kuri uyu wa Kabiri ikipe ya Police FC yageze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro 2024 nyuma yo gutsinda Gasogi United kuri penaliti 4-3.

Wari umukino wo kwishyura nyuma y’ubanza wabaye mu cyumweru gishize aho Gasogi United yakiriwe yatsinze Police FC igitego 1-0. Ibi iyi kipe ya Police FC yaje ibizi ko biyisaba imbaraga ari nako yatangiye umukino igerageza uburyo ariko umunyezamu Ibrahima Dauda wa Gasogi United akomeza kuba ibamba.

Ku rundi ruhande Gasogi United nayo yakomezaga kotsa igitutu izamu rya Police FC byatumye ku munota wa 10 ibona Coup-Franc.

Uyu mupira wari inyuma y’urubuga rw’amahina watewe na Hamissi Hakim Police FC bawukoraho ukubita umutambiko w’izamu ujya muri koruneri.

Hakizimana Muhadjili, Abedi Bigirimana na Chukwuma Odili ni abakinnyi bageragezaga gukomeza gushakira uburyo ikipe ya Police FC ariko amahirwe agakomeza kuba make.

Ibi byatumye ku munota wa 29 Police FC ibona amahirwe akomeye y’igitego kuri koruneri yatewe na Hakizimana Muhadjili maze Rutonesha Hesbon witwaraga neza hagati mu kibuga ashyizeho umutwe umunyezamu wa Gasogi United awukuramo.

Mbirizi Eric nyuma y’umunota umwe ku mupira yahawe na Harerimana Abdoulaziz yashyize umupira mu izamu wongera gukubita umutambiko, aya makipe yerekanaga umukino mwiza ajya kuruhuka anganya 0-0.

Ku munota wa 51 w’umukino Chukwuma Odil yakinanye neza na Mugisha Didier bahereza umupira Bigirimana Abedi warebanaga n’izamu ariko ateye ishoti rinyura ku ruhande.

Amakipe yombi yakoze impinduka zitandukanye nka Gasogi United ikuramo Hassan Djibrine ishyiramo Kabanda Serge mu gihe Rugangazi Prosper yasimbuye Harerimana Abdelaziz mu gihe Police FC yashyizemo Djibrine Akuki, Smaila Moro havamo Nshuti Savio na Chukwuma Odil.

Police FC yabonye igitego ku munota wa 68 gitsinzwe na Mugisha Didier wahawe umupira na Hakizimana Muhadjili mu rubuga rw’amahina.

Amakipe yombi yakomeje guhusha uburyo bukomeye ariko barangiza iminota isanzwe y’umukino buri kipe ifite abakinnyi 10 kuko Kwitonda Ally wa Police FC na Nshimiyimana Marc Govin bahawe amakarita y’umutuku nyuma y’amakimbirane yabaye mu kibuga umukino unarangira Police FC itsinze 1-0 mu mikino ibiri banganya 1-1 hitabazwa penaliti.

Ku ruhande rwa Police FC Hakizimana Muhadjili,Rutonesha Hesbone,Nshuti Savio Dominique,Djibrine Akuki bazinjije naho Smaila Moro,Niyonsaba Eric barazihusha mu gihe ku ruhande rwa Gasogi United Mbirizi Eric,Muderi Akbar,Kabanda Serge bazihushije naho Iradukunda Axel,Hamiss Hakim,Rugangazi Prosper barazinjiza umukino urangira Police FC igeze ku mukino wa nyuma itsinze penaliti 4-3.

PHOTO:RENZAHO CHRISTOPHE

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo