Kuri iki cyumweru tariki 3 Kanama 2025, kuri Kigali Pele Stadium, APR FC yahatsindiwe na Police FC ibitego 2-1 mu mukino wa gishuti.
Police FC ni yo yinjiye mu mikino mbere ya APR FC, ndetse ku munota wa gatatu yashoboraga kubona igitego kuko rutahizamu wayo Ani Elijah yagerageje gutera mu izamu ari wenyine gusa ku bw’amahirwe make uca hejuru yaryo.
Abakinnyi ba APR FC ntibari bameze neza cyane cyane mu kibuga hagati, dore ko guhererekanya neza umupira byari ikibazo gikomeye cyatumaga imipira itagera kuri ba rutahizamu.
Ani Elijah yageze aho atsinda igitego cya mbere cya Police FC, ku kazi gakomeye kakozwe na Richard Kilongozi wahinduriye umupira mu rubuga rw’amahina ku munota wa 23.
Koruneri ya APR FC yabonetse ku munota wa 25 w’umukino yatewe neza na Daouda Yussif, umupira usanga Nshimiyimana Yunusu ahagaze neza ahita awutereka mu rucundura.
Amakipe yombi akimara kunganya igitego 1-1, APR FC yatangiye kwigaranzura Police FC ndetse munota wa 28, William Togui, atera ishoti ryakubise umutambiko w’izamu nyuma yo gukinana neza na Memel Raouf Dao.
Igice cya kabiri cyarimo gusatirana ndetse no guha amahirwe abakinnyi batabanje mu mu kibuga, mu minota 20 yacyo umupira wiharirwa na APR FC kuko Police FC yakoraga amakosa menshi yayiheshaga amakarita y’umuhondo menshi.
Igitego cya kabiri muri uyu mukino cyatsinzwe na Police FC, ubwo Ishimwe Christian yirukankanaga umupira akawuhindurira mu rubuga rw’amahina, usanga myugariro wa APR FC, Niyigena Clement, ahagaze nabi ahita yitsinda ku munota wa 78. Hari nyuma y’uko Police FC ihererekanyije inshuro zigera kuri 20.
Uretse uwa Police FC, APR FC yakinnye indi imikino ine itsindamo ibiri(4-1 vs Gasogi, 4-0 vs Intare FC), mu gihe yananganyije imikino ibiri na Gorilla ku bitego 2-2 na 1-1 mu mukino uheruka.
Police FC y’umutoza mushya yo yahisemo kwitegurira i Rubavu aho yatsindiye Rutsiro igitego 1-0 ndetse na Marines ibitego 2-0 byombi byatsinzwe na Kwitonda Alain Bacca na Byiringiro Lague.
Imikino ya Pre-Season iba igamije gufasha abakinnyi kongera kugaruka mu bihe byabo nyuma yo kujya mu biruhuko, mu gihe n’abatoza baboneraho kubaka uburyo bw’imikinire bushya bazakoresha mu mwaka mushya wa Shampiyona.
/B_ART_COM>