Mu mukino w’umunsi wa 24 utarabereye igihe waberaye kuri PELE Stadium i Nyamirambo usize ikipe y’ingabo z’igihugu APR FC itakaje umwanya wa mbere nyuma yo gutsindwa na POLICE FC ibitego 2-1.
Imyaka yari ibaye 11 ikipe ya POLICE FC idatsinda ikipe ya APR FC dore ko yaherukaga kuyitsinda mu mwaka wa 2012 mu Werurwe icyo gihe ikipe ya POLICE FC yatsinze APR FC ibitego 3-2.
Ikipe ya APR FC yagiye gukina uyu mukino ibizi neza ko isabwa kuwutsinda kugirango ikomeze kwiyongerera amahirwe yo gukomeza kwiruka ku gikombe cya Shampiyona mugihe ikipe ya Police FC yo yamaze gutakaza amahirwe yo kwegukana igikombe cy’uyu mwaka.
Ikipe ya POLICE FC niyo yinjiye neza mu mukino ndetse byanashobokaga ko yafungura amazamu hakiri kare kumupira wazamukanywe na Mugisha Didier ariko awuteye uca iruhande gato y’izamu ryari ririnzwe na Ishimwe Jean Pierre.
Ku munota wa gatanu Ruboneka Jean Bosco yagerageje ishoti ari nko muri metero 35, ariko umupira uca hejuru y’izamu ryari ririnzwe na Kwizera Janvier.
Ku munota wa 32, Mugisha Didier wari wazonze cyane ubwugarizi bwa APR FC yafungunguye amazamu ku mupira yahawe maze acika abakinnyi b’inyuma ba APR FC bari barangaye, aroba umunyezamu Ishimwe Pierre wari wasohotse nabi.
Nyuma y’iminota 4 gusa POLICE FC ifunguye amazamu, Nshuti Dominique Savio yaje guhindura umupira ari kure y’urubuga rw’amahina maze atsinda igitego cya kabiri ku mupira wari umaze gutangwa nabi n’umunyezamu wa APR
FC, Ishimwe Pierre.
Ku munota wa 42 mbere gato ko amakipe yombi ajya kuruhuka Ishimwe Fiston yaje gutsindira ikipe ya APR FC ku mupira wari watewe na Mugisha Bonheur ukurwamo na Kwizera Janvier maze Ishimwe Fiston awusongamo.
Igice cya kabiri cyatangiranye impinduka ku ruhande rwa APR FC aho yakuyemo Ramadhan Niyibizi maze bashyiramo Nshuti Innocent, Ishimwe Fisto na Yanike Bizimana basohotse mukibuga maze hinjiramo Anicet Ishimwe na Kwitonda Alain nabo batagize icyo bafasha mugihe APR yari yugarijwe.
Ku munota wa 67 ikipe ya Police nayo yakoze impinduka aho kapiteni wayo, Nshuti Dominique Savio wari wavunitse yasimbuwe na Ntirushwa Aime naho Kayitaba Bosco asimbura Hakizimana Muhadjiri.
Mugisha Didier wari witwaye neza muri uyu mukino kuruhande rwa POLICE FC nawe yasohotse mu kibuga maze asimburwa na Ntwari Evode.
Ku munota wa 78 ikipe ya POLICE FC yabonye igitego gitsinzwe na Iyabivuze Osee acomekewe umupira maze abakinnyi ba APR FC bibwira ko yaraririye, aragenda aroba umunyezamu Ishimwe Pierre washatse gusohoka ariko nyuma yo kuganira kw’abasifuzi bayobowe na Twagirumukiza Abdulkarim bemeza ko Iyabivuze yari yaraririye igitego baracyanga, byateje akavuyo.
Ikipe ya APR FC yakomeje gushakisha uburyo butandukanye bwo kwishyura ariko birananirana umukino urangira ari ibitego 2-1.
Mu yindi mikino yabaye ikipe Kiyovu Sports yatsinze Gorilla FC 2-1, Mukura itsinda Espoir ibitego 3-1, Marine itsinda Rutsiro ibitego 2-1, Sunrise itsinda Etincelles ibitego 2-0 naho umukino wahuje ikipe ya Rayon Sports na Rwamagana ntabwo warangiye kuko wasubitswe kubera imvura yaguye ku kibuga cya Ngoma. Urasubirwamo kuri iki cyumweru tariki 23 Mata 2023.
Mugisha Didier watsinze igitego cya mbere ndetse akaba akomeje kwitwara neza muri iyi kipe ya Police FC yagezemo mu mikino yo kwishyura. Amaze kuyitsindira ibitego 8
DCG Jeanne Chantal Ujeneza, Umuyobozi mukuru wa Polisi wungirije ushinzwe imiyoborere n’abakozi
I bumoso hari SP Regis Ruzindana, umuyobozi wa Police FC
Umuyobozi Mukuru wa APR FC, Lt Gen Mubarakh Muganga akaba n’umugaba mukuru w’ingabo zirwanira ku butaka
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo,
Habyarimana Matiku Marcel, Perezida wa FERWAFA
Umunyemari Paul Muvunyi wahoze ayobora Rayon Sports yarebye uyu mukino
Muhire Henry wari umunyamabanga wa FERWAFA yarebye uyu mukino
I bumoso hari Eng. Nshimiyimana Alexis Redamptus ushinzwe ibikorwa remezo muri Minisiteri ya Siporo...araganira na Regis wahoze ari umunyamabanga wa FERWAFA
Umutoza w’ikipe y’igihugu yarebye uyu mukino
Igitego cya 3 cya Police FC cyanzwe cyateje uburakari mu bakinnyi ba Police n’abatoza bayo
Jules Karangwa , umunyamabanga wa FERWAFA w’umusigire yari yumiwe
Arashimira Mashami Vincent utsinze APR FC nyuma y’imyaka 11 Police FC itabasha kuyitsinda
PHOTO:RENZAHO CHRISTOPHE
/B_ART_COM>