Police FC yasezereye Etoile de l’Est mu Gikombe cy’Amahoro

Police FC yageze muri ½ cy’irushanwa ry’Igikombe cy’Amahoro cy’uyu mwaka nyuma yo gutsindira Etoile de l’Est igitego 1-0 kuri Stade ya Kigali, iyisezerera ku giteranyo cy’ibitego 3-1.

Kuri uyu wa Kane ni bwo Police FC yakiriye umukino wa ¼ wo kwshyura wagombaga kuba ku wa Gatatu, ariko wigizwa inyuma umunsi.

Etoile de l’Est yananiwe kubyaza umusaruro amahirwe make yabonye muri uyu mukino binyuze ku bakinnyi bayo barimo Nwosu Samuel Chukwudi na Harerimana Jean Claude uzwi nka Kamoso.

Ku munota wa 90 ni bwo Police FC yatsinze igitego kimwe rukumbi cyinjijwe na Hakizimana Muhadjiri.

Gutsinda uyu mukino byatumye Police FC isezerera Étoile de l’Est FC ku giteranyo cy’ibitego 3-1.

Muri ½ kizakinwa hagati ya tariki ya 11 n’iya 18 Gicurasi, Police FC izahura na AS Kigali yasezereye Gasogi United.

Undi mukino wa ½ uzahuza Rayon Sports na APR FC.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo