Police FC yandikiye Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) isaba umukino wa gicuti na Musanze FC.
Ubusabe bwa Police FC buvuga ko umukino bifuza gukina n’iyi kipe yo Majyaruguru wabera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ku wa Gatandatu, tariki ya 13 Kanama 2023, saa Cyenda.
Police FC itozwa na Mashami Vincent, iheruka gukina na Rwamagana City FC iyitsindira i Ngoma ibitego 3-0.
Ku rundi ruhande, Musanze FC imaze gukina imikino ibiri ya gicuti.
Uwa mbere ni uwo yatsinzwemo na Marines FC ibitego 3-2 mu gihe mu cyumweru gishize yatsinzwe na Rayon Sports 2-0.
Amakipe yombi akomeje gukina iyi mikino ya gicuti yitegura umwaka mushya w’imikino uzatangira tariki ya 19 Kanama.
Kuri uwo munsi ni bwo Musanze FC izakirwa na APR FC ifite Igikombe cya Shampiyona giheruka, mu mukino uzabera i Nyamirambo saa Kumi n’ebyiri n’igice.
Police FC izatangira Shampiyona ya 2022/23 yakirwa na Sunrise FC mu mukino uzabera i Nyagatare.
/B_ART_COM>