Police FC yakuyeho umuhigo AS Kigali yari isigaye yihariye muri Shampiyona (Amafoto)

Igitego cyinjijwe na Ngabonziza Pacifique mu gice cya mbere cyafashije Police FC gutsinda AS Kigali 1-0 mu mukino w’Umunsi wa cyenda wa Shampiyona wabereye ku matara ya Stade ya Kigali i Nyamirambo ku wa Gatandatu.

AS Kigali yari imaze imikino 12 ya Shampiyona idatsindwa kuva ifashwe na Cassa Mbungo Andre muri Mata uyu mwaka. Yaherukaga gutakaza amanota atatu ku wa 23 Mata itsinzwe na Rayon Sports igitego 1-0.

Gutsinda byatumye Police FC yuzuza imikino itandatu idatsindwa kuko iheruka gutsindwa tariki ya 2 Ukwakira 2022 itsindwa na Gasogi United 2-0.

Kuva icyo gihe Police FC imaze gukina imikino itandatu aho yanganyije imikino ibiri itsindamo ine irimo nu’wo yatsinze AS Kigali uyu munsi igitego 1-0 igitego cyatsinzwe na Ngabonziza Pacifique ku munota wa 15 w’imikino aho yari aherejwe na Nshuti Dominique Savio.

AS Kigali ni yo kipe yari isigaye itari yatsindwa muri Shampiyona ariko nayo mu mikino ibiri yaherukaga gukina yose yari yarayinganyije,bityo gutsindwa uyu munsi yujuje imikino itatu nta ntsinzi ibona biyigumisha ku mwanya wa kane n’amanota 14 inganya na Police FC ariko yo ikagira imikino ibiri y’ibirarane yatewe n’imikino mpuzamahanga yagiye ndetse n’ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 23.

Mbere y’uko uyu mukino utangira, amakipe yombi yabanje gufata umunota umwe wo kwibuka no guha icyubahiro se wa myugariro wa Police, Nkubana Marc, uheruka kwitaba Imana.

Habanje kwibukwa se wa Nkubana Marc (ukinira Police FC)uheruka kwitaba Imana

AMAFOTO: RENZAHO Christophe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo